Kugira ngo ubyumve neza mu myaka 72 iri rushanwa rimaze abakobwa batandatu bakomoka muri Afurika ni bo babashije kwegukana iri kamba.
Barimo Umunya-Namibia Michelle McLean (1992) na Mpule Kwelagobe wo muri Botswana (1999).
Hari kandi Abanyafurika y’Epfo batatu bamaze kuritwara ndetse ni na cyo gihugu cyihariye kwegukana iri rushanwa kenshi kuri uyu mugabane.
Barimo Margaret Gardiner wakoze amateka yo kuryegukana mu 1978, aba umukobwa wa mbere ukomoka muri Afurika uryegukanye.
Demi-Leigh Nel-Peters na we wo muri iki gihugu abikora mu 2017, mu gihe uheruka wo muri Afurika y’Epfo na we wakoze amateka ari Zozibini Tunzi ubitse irya 2019.
Uretse aba Banyafurika y’Epfo ariko n’Umunya-Angola Leila Lopes mu 2011 yara.
Miss Universe niryo rushanwa rya kabiri nyuma ya Miss World mu marushanwa akomeye ane ku Isi y’ubwiza, ibyumvikana neza ko ari inzozi za buri mukobwa ku kwitabira amarushanwa y’ubwiza kuba yarigaragaramo.
Kugira ngo umukobwa yitabire kandi hishyurwa arenga miliyoni 2 Frw afatwa nko kwemererwa kwitabira gusa.
Nubwo ari irushanwa rikomeye ariko ryagiye ribamo udushya twinshi abantu bakaritangarira. IGIHE yakusanyije tumwe mu twabayeho mu mateka yaryo tugasiga umugani.
Umunyamerika yambuwe ikamba yabeshye ko atarabyara
Kuva iri rushanwa ryatangira hari ibitari byemewe ku bagomba kuryitabira byagiye bivugurwa nyuma. Ndetse mu 2012 ni bwo ryatangiye kwemerera abihinduje igitsina kwitabira, mu 2022 ryatangiye kwemerera abagore bafite abagabo ndetse n’ababyaye kwitabira.
Mu 2023 nabwo kandi ryakuyeho imbogamizi zijyanye n’imyaka ku bitabiraga cyane ubundi mu myaka yari ishize yose, ryitabirwaga n’abakobwa bari hagati y’imyaka 18-28.
Mu 1957 ubwo ryari rimaze imyaka itanu gusa ritangijwe, Mary Leona Gage wo muri Amerika, yambuwe ikamba nyuma yo kuvumbura ko yitabiriye afite umugabo n’abana babiri ndetse akaba yari yabeshye ko afite imyaka 18 nyamara afite 21.
Mu 2005 Gage yabwiye The Baltimore Sun, ko yitabiriye irushanwa ashaka uko yahunga umugabo we bari barashyingiranywe afite imyaka 14 gusa.
Umukobwa utwite yakuwe mu irushanwa biteza impagarara
Mu 1994, Miss Universe yakuye mu irushanwa Miss Puerto Rico, Brenda Robles, nyuma yo kumenya ko yitabiriye atwite ariko akabihisha mu buryo bukomeye nk’uko Orlando Sentinel yabitangaje.
Muri uyu mwaka ikamba umunya-Puerto Rico mugenzi we Dayanara Torres wari ufite iryo mu 1993, yaryambitse Umuhindekazi Sushmita Sen wari waryegukanye; undi ataha yimyiza imoso.
Mu 1994 ariko habaye n’ibindi bibazo bitandukanye muri iri rushanwa ryari ryabereye muri Philippines.
Icyo gihe, Liza Koh wari uhagarariye Malaysia, yumvikanye asaba imbabazi kubera imfungwa 1200 zo muri Philippines zari zifungiwe iwabo.
Byateje impagarara mu irushanwa ndetse Abdullah Ahmad Badawi wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga iwabo amwihanangiriza kutazongera kuvuga ku bibazo bya politiki.
Muri uwo mwaka Miss Philippines yari yakiriye irushanwa, Charlene Gonzales, ntiyavuzweho rumwe nyuma yo kwegukana “Best National Costume award’’ aho abari barangajwe imbere na Miss British Virgin Islands, Delia Jon Baptiste, bavuze ko yagitwaye kubera ko irushanwa ryabereye iwabo, ariko abandi bakamwamaganira kure.
Imvugo ya Donald Trump yakojeje agati mu ntozi!
Alicia Machado wambitswe ikamba rya Miss Venezuela mu 1995, akaza kwegukana Miss Universe 1996 yateje impagarara nyuma y’imvugo ya Donald Trump.
Uyu mukobwa wari ufite imyaka 18 icyo gihe, yaje kugira ibilo byinshi nyuma yo kwegukana ikamba; aza gusaba abategura irushanwa ubufasha bwo kwitabaza abaganga ndetse n’ubujyanye no kwita ku marangamutima ye.
Imbere y’itangazamakuru Trump wari ‘Executive producer’ amubwira ko akwiriye kugabanya kurya ahubwo akongera imyitozo ngororamubiri. Ati “Uyu ni wa muntu ukunda kuryagagura.”
Mu 2016 iyi nkuru yongeye kugarurwa na Hillary Clinton, wavugaga ko yise uyu mukobwa ‘nyampinga uteye nk’ingurube’ cyangwa ‘ushishikazwa no gukora imirimo yo mu rugo yiganjemo guteka’.
Ariko Trump wari uhanganye na Hillary mu matora ya Perezida wa Amerika yaje no gutsinda, mu gusubiza avuga ko nka Nyampinga kubyibuha akiri ku ngoma byari ikibazo gikomeye.
Machado mu kiganiro n’abanyamakuru cyari cyateguwe na Hillary Clinton, muri icyo gihe yari ahanganye na Trump, yasubije uyu mugabo avuga ko amagambo yamuvugiyeho mu ruhame yamuteye ihungabana bwagize ingaruka zo kurwara uburwayi bwo kuryagagura buzwi nka ‘Bulimia and Anorexia’. Ati “Buri gihe yamfataga nk’umwanda.”
Umwe mu bahatanye yigeze gushinja abari bamwambitse kumuha imyambaro iteyemo urusenda
Mu 2008, Miss Puerto, Rico Ingrid Marie Rivera yashinje abamuteye ‘make up’ ndetse n’uwamwambitse kubishyiramo urusenda. Uyu mukobwa yavugaga ko ikanzu ye ndende ‘Evening Gown’ ndetse na ‘Make Up’ byose byari byuzuyemo urusenda.
Yavugaga ko byagize ingaruka ku ruhu rwe rugatukura ndetse binamutera ibindi bibazo bitandukanye.
Icukumbura ryakozwe ryasanze koko imwe mu makanzu y’uyu mukobwa ndetse n’umwambaro wo kogana byari birimo urusenda ndetse babiri mu bakoze mu irushanwa barahanwa. Rivera yakomeje guhatana gusa ikamba riza kwegukanwa na Dayana Mendoza wa Venezuela.
Uwihinduje igitsina yatumye irushanwa rihindura amabwiriza
Mu 2012 Jenna Talackova yashakaga guhatana muri Miss Canada ari na yo itanga umukobwa witabira Miss Universe, ariko ntabwo yabyemerewe akibisaba kuko yari yarihinduje igitsina.
CNN yatangaje ko Jenna Talackova yashatse umunyamategeko witwa Gloria Allred, bagahangana n’iri bwiriza ryari riri muri iri rushanwa ndetse baza gutsinda itegeko rirahindurwa ahatana muri Miss Canada.
Ntabwo yagize amahirwe yo gutsinda muri Miss Canada cyane ko Sahar Biniaz yaje kumwanikira mu irushanwa bikarangira atagiye muri Miss Universe yatumye ahirimbana. Uwo mwaka Miss Universe yegukanywe na Olivia Culpo wo muri Amerika.
Ivangura ryatumye Donald Trump ava muri Miss Universe
Nyuma yo kuvuga ko abanya-Mexique b’abimukira ari bafata abagore ku ngufu[rapists] muri Kamena 2015, ibinyamakuru NBC na Univision byahise bihagarika gutambutsa Miss Universe 2015.
Icyo gihe irushanwa ryatambutse kuri Reelz Channel, ndetse abari barikurikiye ugereranyije na 2014 baragabanyuka cyane.
Trump ni we wari umushoramari w’imena muri iri rushanwa icyo gihe ndetse ibi byamuteye umujinya ajyana mu nkiko NBC Universal ayishinja kwica amasezerano bari bafitanye.
Uyu mugabo yaje kugurisha WME/IMG, imigabane ye yose muri Miss Universe, iyi sosiyete na yo mu 2022 iza kuyigurisha Jakkaphong Jakrajutatip wo muri Thailand. Ubu ni na we nyiri irushanwa ndetse n’ayandi nka Miss USA na Miss Teen USA.
Steve Harvey yatangaje nyampinga utari we
Mu 2015 Miss Universe yavugishije benshi kubera agashya kakozwe na Steve Harvey wari uyoboye ibirori. Icyo gihe habayeho kwibeshya gukomeye hatangazwa ko Umunya-Colombia Ariadna Gutierrez yegukanye ikamba nyamara atari we watsinze kandi ikamba ryari irya Miss Philippines Pia Alonzo Wurtzbach.
Uyu mugabo wari uyoboye ibi birori bwa mbere mu 2021, mu kiganiro yagiranye na Kevin Hart yavuze ko ubwo yakoraga iri kosa ari cyo cyumweru cyabaye kibi cyane mu buzima bwe bwose.
Umunya-Puerto Rico yavuze ko adakunda itangazamakuru yamburwa ikamba
Mu 2016 umukobwa witwa Kristhielee Caride wagombaga guhagararira Puerto Rico muri Miss Universe, yambuwe ikamba nyuma yo kwanga gusubiza ibibazo mu kiganiro n’itangazamakuru.
Nyuma yaratunguranye abwira kimwe mu bitangazamakuru by’iwabo, ati “Ntabwo nkunda ‘camera’.’’
Nyuma y’ibi Desiree Lowry, wayoboraga Miss Universe Puerto Rico ku rwego rw’igihugu yakoze ikiganiro n’itangazamakuru atangaza uwasimbuye uyu mukobwa, ndetse avuga ko yaje kubwira abategura irushanwa ko mu gihe yangaga kuganiriza itangazamakuru yari afite ibibazo by’ubuzima ahanganye na byo.
Caride wari wambuwe ikamba yiyambaje inkiko icyo gihe, arega abategura irushanwa bari barimwambuye asaba indishyi y’akababaro ya miliyoni eshatu z’amadorali ariko nyuma ikirego cye kiza guteshwa agaciro abacamanza batangaza ko yishe amasezerano yari afitanye na Miss Universe Puerto Rico.
Miss Peru 2019 yambuwe ikamba nyuma y’amashusho amugaragaza yasinze
Miss Peru 2019 Anyella Grados wagombaga guhagararira iki gihugu muri Miss Universe 2019, yaje kwamburwa iri kamba muri Werurwe uwo mwaka nyuma y’amashusho ye yagiye hanze yasinze ndetse ari kuruka.
Aya mashusho yari yafashwe na mugenzi we Miss Teen Peru 2018 Camila Canicoba, waje kubwira itangazamakuru ko aya mashusho yayashyize hanze mu buryo bw’impanuka.
Nyuma yo kwamburwa ikamba Grados yashyize hanze itangazo avuga ko aya mashusho yafashwe nta ruhare yabigizemo.
Ileana Marquez wa Venezuela yasemuriwe nabi, bigira ingaruka ku kwitwara neza kwe
Mu irushanwa riheruka rya Miss Universe ryegukanywe na Victoria Kjær Theilvig wo muri ndetse akagaragirwa na Chidimma Adetshina Danemark wo muri Nigeria wabaye igisonga cya mbere, nyuma y’igihe yari amaze acunaguzwa ashinjwa kwigira Umunyafurika y’Epfo mu buryo bunyuranyije n’amategeko; na ho habayemo agashya.
Muri iri rushanwa ryaberaga mu Mujyi wa Mexico muri Mexique, ryasize inkuru na ryo cyane ko Ileana del Carmen Márquez Pedroza wari uhagarariye Venezuela yishingikirije umusemuzi waje kumutenguha.
Uyu mukobwa wabaye igisonga cya kane cya Miss Universe 2024, ubwo bari bageze mu cyiciro cya nyuma we na bagenzi be yaje gusemurirwa ibibazo mu buryo butari bwo bituma abura amahirwe yo kwegukana ikamba.
Uyu mukobwa, Margaret Gardiner wari uri mu bagize akanama nkemurampaka yamubajije ‘ibyiza by’umukobwa udasanzwe muri iki gihe’; umusemuzi amusemurira amubwira ko abajijwe ngo ‘ni ikihe kintu cy’ingenzi cyane cyakubayeho uyu munsi?’
Márquez yumvikanye mu itangazamakuru nyuma avuga ko yahatiwe kwitwaza umusemuzi, mu rwego rwo kugira ngo ubutumwa bwe bwumvikane neza ariko ahubwo aho kugira ngo abe ariko bimera byabaye imbusane.
Nyuma y’irushanwa uyu mukobwa yatumye benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!