Irushanwa ry’abanyempano rya SupraVoice rigiye gutangira gutambutswa kuri Televiziyo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Kanama 2020 saa 03:29
Yasuwe :
0 0

Ikigo cya 1000 Group Ltd giherutse gutangiza irushanwa ryo gushakisha abanyempano mu kuririmba rya Supra Voice, cyatangaje ko iri rushanwa rigiye kujya rinyuzwa kuri TV1.

Iri rushanwa rizajya ritambuka ku wa gatandatu 18:05 kugeza 19:00, kuri TV1. Iri rushanwa rizajya riba hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ndetse ubu abari guhatana batangiye gutorwa hifashishijwe imbuga nkoranyamabaga ndetse no ku rubuga rwa IGIHE.

Abagize akanama nkemurampaka bazajya bakurikirana iri rushanwa kuri iyi Televiziyo, buri wese agenda aha amanota ye buri wese mu bari guhatana bagende bayahuza.

Mu cyiciro kizakurikira iki nibwo hazatoranywa akandi kanama nkemurampaka, ko kazakurikirana abarushanwa imbonankubone ariko hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

SupraVoice, ni irushanwa rifite intego yo kuzamura no guha urubuga abafite impano yo kuririmba bakamenyekana mu Rwanda no hanze yarwo.

Nsengiyumva Alphonse uhagarariye 1000 Group Ltd yabwiye IGIHE ko batekereje iri rushanwa bamaze gusanga ko ishuri ryigisha umuziki riherereye mu Karere ka Muhanga, hari abasoza amasoza yabo ntibabashe kumenyekana cyangwa se n’abandi batabashije kuwiga bikagenda bityo.

Ati “Twasanze n’ubwo mu Rwanda hatangiye kuboneka amashuri yigisha umuziki, abarangije cyangwa se abatarabashije kujyayo kumenyekana bibagora. Twemera ko muzika ari impano ishobora gutunga nyirayo kandi ikinjiriza n’igihugu muri rusange. Duhitamo gutangiza amarushanwa yaba urubuga rwo kuzamukiramo.”

Kuri ubu irushanwa riri kubera kuri murandasi mu gice cyaryo cya mbere, abahatana bafashwe amashusho ari kunyuzwa kuri shene ya Youtube y’iri rushanwa hano

Uzaba uwa mbere irushanwa ryose rirangiye, azahabwa ibihembo birimo miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda. Ubu hahatanye 37, bazagenda bavamo gake gake mpaka habonetse abazagera mu cyiciro cya nyuma.

Guha amahirwe umwe mu bari guhatana ku matora ari kubera kuri IGIHE, wanyura hano

Kuri ubu abahatanye muri iri rushanwa bari gutorwa hifashishijwe IGIHE
SupraVoice ni rushanwa rigamije kuzamura impano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .