Irushanwa ry’abanyempano mu muziki rya ‘Supra Voice’ ryigijwe inyuma kubera Coronavirus

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Mata 2020 saa 08:31
Yasuwe :
0 0

Irushanwa rya ‘Supra Voice’ riri gutegurwa n’Ikigo cya 1000 Group Ltd ryo gushakisha abanyempano mu kuririmba rizakorwa cyane cyane hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, ryigijwe inyuma kubera Coronavirus.

Iri irushanwa rifite intego yo kuzamura no guha urubuga abafite impano yo kuririmba bakamenyekana mu Rwanda no hanze yarwo. Kwiyandikisha byari byaratangiye muri Werurwe uyu mwaka bikaba byari biteganyijwe ko bizarangira mu mpera z’uko kwezi.

Nsengiyumva Alphonse uhagarariye 1000 Group Ltd yabwiye IGIHE ko ryabaye ryigijwe inyuma hakazamo impinduka nziza ku bari baracikanwe kubera ko icyorezo cya Coronavirus hari ibyo cyari kubangamira.

Ati “Twongeye igihe cyo kwiyandikisha, byakuwe muri Werurwe ahubwo twongeraho na Mata yose ku buryo abantu bashaka kwiyandikisha bakomeza bakabikora. Twabikoze kubera icyorezo cya Coronavirus, twabonaga hari ibyo kizabangamira.”

Kwiyandikisha hifashishwa urubuga rwa WhatsApp 0783014482 ndetse no kuri Instagram y’irushanwa Supra_voice1035.

Abashaka bazajya bohereza amajwi cyangwa amashusho bari kuririmba indirimbo iyo ariyo yose ariko mu ijwi ry’umwimerere bitanyuze mu cyuma gitunganya umuziki na kimwe. Bashobora kandi gushyira amashusho yabo bari kuririmba kuri Instagram yabo barangiza bagashyiraho (tag) urukuta rw’iri rushanwa.

Nyuma abashinzwe gutoranya bazarebamo abafite impano, babahamagare, babakorere amashusho ya mbere azashyirwa ku mbuga nkoranyambaga no kuri televiziyo kugira ngo abantu babamenye kandi babatore. Abazaba batowe neza kandi bagaragaza ubuhanga bazajya mu cyiciro gikurikiyeho.

Irushanwa rizabera kuri murandasi mu gice cya mbere, hanyuma habeho guhangana mu cyiciro kibanziriza icya nyuma n’icya nyuma aho abahatana bose bazaba bari kumwe.

Uzaba uwa mbere mu irushanwa ryose rirangiye, azahabwa ibihembo birimo miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, anakurikiranwe mu gihe cy’umwaka afashwa ibikenerwa byose ku muhanzi.

Nsengiyumva Alphonse uri gutegura iri rushanwa yavuze ko bifuza kuzamura urubyiruko rufite impano mu kuririmba
Iri rushanwa uzaryegukana azahembwa miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .