Itorero Cyusa n’Inkera ryateguye igitaramo ryise “Inkera yo Kwibohora”

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Kamena 2020 saa 01:15
Yasuwe :
0 0

Itorero Cyusa n’Inkera ryashinzwe na Cyusa Ibrahim umubyinnyi, umuririmbyi akaba n’umuhanzi w’indirimbo zo mu njyana gakondo uri mu bagezweho muri iyi minsi ryateguye igitaramo ryise “Inkera yo kwibohora” mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora.

Iki gitaramo Cyusa Ibrahim azagikora ari kumwe n’itsinda ry’ababyinnyi bo mu itorero yashinze. Aganira na IGIHE yagize ati” Cyusa n’Inkera tubararikiye igitaramo ‘Inkera yo kwibohora’ kizaba ari icyo gusingiza ubutwari bw’Inkotanyi.”

Iki gitaramo kizaba tariki 4 Nyakanga 2020 byitezwe ko kizatangira saa moya z’umugoroba kugeza saa tatu z’uwo mugoroba n’ubundi.

Iki gitaramo abakunzi b’umudiho gakondo bazabasha kugikurikirana hifashishijwe ikoranabuhanga cyane ko kizanyura kuri shene ya Youtube y’uyu muhanzi.

Cyusa yavuze ko kimwe n’abandi banyarwanda ntawabura gushimira Inkotanyi zose zabohoye u Rwanda zikanarwubaka icyari cyahindutse zeru ku Isi kikaba ubu kiri mu bikomeye byigirwaho byinshi ku Isi, kikaba igihugu kiri mu byateye imbere muri Afurika ndetse amahanga yigiraho.

Yagize ati “Tuzatarama dushimira Inkotanyi zabohoye igihugu cyacu zikacyubaka ubu kikaba kiri mu bihugu bikomeye muri Afurika ndetse kigirwaho byinshi n’amahanga.”

Cyusa n’itsinda ry’ababyinnyi be baherukaga kumvikana mu bikorwa bijyanye no gutarama ubwo berekezaga ku mugabane w’u Burayi biteguye kuhakorera ibitaramo byaje gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 yatumye bisubikwa ku munota wa nyuma.

Reba indirimbo "Umubabaro" Cyusa aherutse gusohora

Igitaramo Cyusa agiye gukora mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .