Uyu mugore yabigarutseho mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa YouTube, aho yaganirije abamukurikira byinshi ku buzima bwe ndetse n’uko yinjiye mu ivugabutumwa.
Uwoya yatangiye asobanura iby’umuryango w’ivugabutumwa yatangije mu yise “Friends of God Ministry” tugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo “Umuryango w’Ivugabutumwa w’Inshuti z’Imana”.
Yavuze ko uyu muryango awuhuriyemo n’abarimo Majag usanzwe amuba hafi n’abandi bakorana bya hafi atigeze awutegura.
Ati “Ni ikintu Imana yashakaga ko dukora. Njye namwe twese turi inshuti z’Imana. Kubaka urusengero cyangwa kurugira, ni ikintu twese dushaka kongera kuri uyu muryango kubera ko kugeza uyu munsi nta kindi kintu mfite […] Ni ugufasha abantu, ubu si ndi umwe kandi tubikora kuko turi inshuti.”
Uyu mugore avuga ko yahisemo kujya mu ivugabutumwa nyuma yo kumva ijwi ry’Imana akanga kwinangira agahitamo gutera iby’isi umugongo.
Ati “Namaze igihe kinini ndi mu by’isi, ariko ntabwo nari niteguye gukorera Imana mu gihe nari mfite ibindi mpugiyemo. Ni na yo mpamvu kandi ntari ntunganiye Imana, gusa ni yo mpamvu yatumye mpinduka.”
Yakomeje avuga ko kuva yahinduka mu mwaka ushize, atahindutse wenyine kuko n’umwana umwe w’umuhungu afite witwa Krish Ndikumana, yahise amwinjiza mu rugendo rushya yatangiye.
Ati “Umwaka ushize nyuma yo kuba njye wa nyawe, nahinduye intekerezo ndetse negerana n’Imana cyane; akenshi nariyirizaga. Nakundaga kujya ku misozi nkiyiriza.”
Uyu mugore avuga ko ari umuntu wari warabaswe n’inzoga ndetse ku buryo yatangaga asaga miliyoni 20 z’amashilingi ya Tanzania buri Cyumweru azigura ariko ubu Imana ikaba yarahinduye ubwo buzima bubi yabagamo.
Ati “Ntabwo nzi niba hari umuntu wakuze akunda inzoga nkanjye. N’iyo nabaga ndi muri ‘Hangover’ ntabwo nazihurwaga. Nakundaga inzoga cyane [...] nakuze ndi uwo muntu ntazi gukorera Imana.”
Umwanzuro wo gukizwa Oprah yatangiye gutekereza kuwufata mu 2017 ariko birangira abinaniwe.
Irene Uwoya yari asanzwe ari umukirisitu Gatolika. Uyu mugore yamenyekanye cyane muri filime z’urukundo zakunzwe muri Tanzania no mu bihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba.
Yarushinze na Hamad Ndikumana ‘Katauti’ kuwa 11 Nyakanga 2009, ibirori byabereye kuri Hoteli ya Giraffe View, iherereye Mbezi Kawe, mu Mujyi wa Dar es Salaam.
Hamad Katauti wakanyujijeho mu Rwanda nk’umukinnyi w’Umupira w’Amaguru ndetse n’umutoza wungurije wa Rayon Sports, yatabarutse mu ijoro ryo ku itariki ya 14 Ugushyingo mu 2017 azize urupfu rutunguranye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!