Miss Irasubiza yakomoje ku gahinda yatewe n’urungano rwe rwatwaye inda imburagihe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 Nyakanga 2020 saa 03:16
Yasuwe :
0 0

Irasubiza Alliance wabaye Nyampinga ukunzwe na benshi mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020, yahishuye ko umushinga we wo kurwanya inda zitateguwe mu bana bato yawukomoye ku bo bakuranye ndetse bamwe bakiri bato kuri we yabonye mu buzima bushaririye nyuma yo guhura n’icyo kibazo.

Irasubiza yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2020, ni umwe mu bakobwa bahabwaga amahirwe menshi yo kuba yaryegukana biturutse ku mubare munini w’abantu bari bamushyigikiye, byatumye yegukana ikamba rya Miss Popularity.

Icyo gihe yamuritse umushinga wo kurwanya inda z’imburagihe mu bana bakiri bato bari munsi y’imyaka 18. Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko ajya gutekereza uyu mushinga, yabishingiye ku buzima bw’urundi rubyiruko rwo mu kigero cye.

Ati “Umushinga wanjye nawutekereje kubera ibyo nagiye mbona, hari abana twakuranye nagiye mbona uko babayeho nyuma yo guterwa inda bakiri bato numva ngize agahinda.”

“Ibaze kujya mu isoko ugasanga umwana wabonye akura wenda nduta ari gucuruza inyanya ahetse umwana, biba bibabaje kandi ni ikibazo cyugarije ibihugu byinshi kuko ni ikintu gikomeye.”

Uyu mukobwa yavuze ko nubwo ategukanye ikamba rya Miss Rwanda aho yageze bizamufasha gushyira mu ngiro umushinga we.

Irasubiza avuga ko umushinga we wakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19 ariko ko nyuma yacyo azatangira ibikorwa.

Ahamya ko atari koroherwa no gushyira mu ngiro umushinga we bitewe n’uko abo akeneye kwigisha bigoranye ubu kuba yabahuza ngo bagirane ibiganiro cyane ko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 atabyemera.

Yakomeje agira ati “Sinigeze ntekereza kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda, navuga ko abo mu rugo bari bazi ko mfite umushinga wo kurwanya inda zitateguwe mu bana bato aribo bamfashije kwitabira, barambwiye bati jyayo ntawamenya wabona ariyo nzira nziza yo gukora umushinga wawe.”

Irasubiza wize amashuri yisumbuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri ubu ari kwiga kaminuza mu Rwanda muri Africa Leadership University.

Ikiganiro na Irasubiza Alliance

Irasubiza yabaye Miss Popularity mu irushanwa rya Miss Rwanda riheruka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .