Ibi Tom Close yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yahaye IGIHE, ubwo yari abajijwe aho umushinga wa filime yise Imuhira’ waheze.
Ati “Filime yanjye iratinze ariko niza izaba ari igikurankota […] umushinga wayo uko turi kuwutegura ugenze neza, izaba ari filime iri ku rwego mpuzamahanga.”
Ku rundi ruhande nubwo Tom Close yemeza ko imyiteguro yose y’umushinga wa filime ye yarangiye, ahamya ko ikibura ari amafaranga yo kuyikora ngo igende neza nk’uko ayifuza.
Ati “Ikibura ni umuntu waba afite amafaranga avuga ngo ndashaka kuyashora muri filime, umushinga urahari, inyigo y’uko uzunguka birahari. Urebye filime si nk’amashusho y’indirimbo rwose […] ni umushinga byansabye kuwitondera kuko ni mwiza cyane, n’ubu nshobora kuwukora uko mbonye ugasohoka ariko byaba ari nko gufata zahabu ukayita mu mwanda.”
Tom Close ahamya ko mu gihe yaba abonye ubushobozi buhagije yahita atangira gukora iyi filime yateguje mu minsi ishize.
Muri Mutarama 2024 ni bwo herekwanwe agace gato ka filime ya Tom Close byavugwaga ko agiye gukora ndetse izahita ijya hanze.
Iyi filime ibara inkuru y’umusore w’umusirikare witwa Rwimo, wavuye mu kazi agatabara umuryango w’iwabo uba waratewe na ba rushimusi b’inka.
Akigera mu gace k’iwabo, uyu musore yari afite amahitamo abiri, arimo kwisubirira mu gisirikare akava mu mirwano y’abajura b’inka z’iwabo zigashira azireba cyangwa agashikama akarwana nk’umugabo.
Agace gato k’iyi filime kerekanwe kagaragaramo abakinnyi basanganywe amazina akomeye nka Nkusi Arthur, Mazimpaka Jones Kennedy, Bahali Ruth n’abandi.
Amashusho yayo yafashwe na Director Gad, iyoborwa na Tom Close wayanditse.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!