00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Irankunda Joe yikuye muri Mister Africa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 December 2024 saa 11:57
Yasuwe :

Irankunda Joseph [Joe Romantic] wari ku rutonde rw’abari guhagararira ibihugu byabo ku Mugabane wa Afurika, mu basore bahataniye ikamba rya Mister Africa International 2024 ntabwo yabashije gukomezanya na bagenzi be mu mwiherero.

Iri rushanwa rimaze ibyumweru bibiri riba ryitabiriwe n’abasore baturutse mu bihugu bitandukanye muri Afurika. Irankunda wari uri mu mwiherero akaza kuwuvamo yabwiye IGIHE, habayeho ibindi bintu bimutunguye ahitamo gusiga bagenzi be.

Ati “Nari mu mwiherero biba ngombwa ko haza ibindi bintu bintunguye byagombaga gutuma nerekeza mu Buholandi, nahisemo kuva mu mwiherero aba ari byo njyamo.”

Uyu musore wari uhagarariye u Rwanda asanzwe amurika imideli ndetse yagiye mu birori by’imideli birimo Kigali Fashion Week, Mercedes Fashion Week, Paris Fashion Week n’ibindi birori bikomeye mu Rwanda no hanze yarwo. Ubu ni umucuruzi w’imodoka. Afite ‘Master’s Degree’ muri Urban Planning yakuye mu Bushinwa.

Mu 2023, u Rwanda rwahagarariwe n’abasore babiri muri Mister Africa; Uwimana Gato Corneille utarabashije kuboneka mu basore 15 bageze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma ndetse na Salim Uneze Rutagengwa utarabashije kugera mu basore batanu bavuyemo uwegukanye ikamba.

Iri rushanwa rya Mister Africa International rirasorezwa muri Sierra Leone, kuva kuri iki cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024.

Ni ku nshuro ya 12 iri rushanwa ribaye, mu bihe bitandukanye ryaberaga muri Nigeria ariko kuri iyi nshuro nibwo ribereye muri Sierra Leone, aho rihatanyemo abasore 19.

Muri izi nshuro zose u Rwanda rubitse ikamba rimwe ryazanywe na Ntabanganyimana Jean de Dieu wamamaye nka Jay Rwanda waritwaye mu 2017.

Ni mu gihe m 2016 Moses Turahirwa yari yabaye igisonga cya mbere ndetse mu mwaka wakurikiyeho yashyizwe mu kanama nkempurampaka. Mu 2018 na 2019 habaga hari abatoranyijwe kwitabira iri rushanwa ariko ku munota wa nyuma bakabura uko bagenda bitewe n’ibibazo byo kubura ubushobozi bubagezeyo.

Umusore wegukanye ikamba ahembwa $10.000, kandi akishyurirwa urugendo rw’indege mu Mijyi irimo wa Londres, banamufasha kwitabira ibirori by’imideli birimo nk’ibya European Fashion Week.

Umunya-Nigeria, Osazemwinde Stephen Eghosa niwe ubitse ikamba riheruka ryo mu 2023. Ni mu gihe yagaragiwe na Futur Nyoni wo muri Zimbabwe wabaye igisonga cya Mbere ndetse na Delvin Oliver wo muri Liberia wabaye igisonga cya kabiri.

Mu myaka ishize iri rushanwa ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 cyari kibasiye ibihugu bitandukanye byo ku Isi.

Irankunda asanzwe ari umunyamideli wabigize umwuga
Irankunda yari aherutse kwizeza abantu kwegukana ikamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .