Iri rushanwa rimaze ibyumweru bibiri riba ryitabiriwe n’abasore baturutse mu bihugu bitandukanye muri Afurika. Irankunda wari uri mu mwiherero akaza kuwuvamo yabwiye IGIHE, habayeho ibindi bintu bimutunguye ahitamo gusiga bagenzi be.
Ati “Nari mu mwiherero biba ngombwa ko haza ibindi bintu bintunguye byagombaga gutuma nerekeza mu Buholandi, nahisemo kuva mu mwiherero aba ari byo njyamo.”
Uyu musore wari uhagarariye u Rwanda asanzwe amurika imideli ndetse yagiye mu birori by’imideli birimo Kigali Fashion Week, Mercedes Fashion Week, Paris Fashion Week n’ibindi birori bikomeye mu Rwanda no hanze yarwo. Ubu ni umucuruzi w’imodoka. Afite ‘Master’s Degree’ muri Urban Planning yakuye mu Bushinwa.
Mu 2023, u Rwanda rwahagarariwe n’abasore babiri muri Mister Africa; Uwimana Gato Corneille utarabashije kuboneka mu basore 15 bageze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma ndetse na Salim Uneze Rutagengwa utarabashije kugera mu basore batanu bavuyemo uwegukanye ikamba.
Iri rushanwa rya Mister Africa International rirasorezwa muri Sierra Leone, kuva kuri iki cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024.
Ni ku nshuro ya 12 iri rushanwa ribaye, mu bihe bitandukanye ryaberaga muri Nigeria ariko kuri iyi nshuro nibwo ribereye muri Sierra Leone, aho rihatanyemo abasore 19.
Muri izi nshuro zose u Rwanda rubitse ikamba rimwe ryazanywe na Ntabanganyimana Jean de Dieu wamamaye nka Jay Rwanda waritwaye mu 2017.
Ni mu gihe m 2016 Moses Turahirwa yari yabaye igisonga cya mbere ndetse mu mwaka wakurikiyeho yashyizwe mu kanama nkempurampaka. Mu 2018 na 2019 habaga hari abatoranyijwe kwitabira iri rushanwa ariko ku munota wa nyuma bakabura uko bagenda bitewe n’ibibazo byo kubura ubushobozi bubagezeyo.
Umusore wegukanye ikamba ahembwa $10.000, kandi akishyurirwa urugendo rw’indege mu Mijyi irimo wa Londres, banamufasha kwitabira ibirori by’imideli birimo nk’ibya European Fashion Week.
Umunya-Nigeria, Osazemwinde Stephen Eghosa niwe ubitse ikamba riheruka ryo mu 2023. Ni mu gihe yagaragiwe na Futur Nyoni wo muri Zimbabwe wabaye igisonga cya Mbere ndetse na Delvin Oliver wo muri Liberia wabaye igisonga cya kabiri.
Mu myaka ishize iri rushanwa ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 cyari kibasiye ibihugu bitandukanye byo ku Isi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!