Irangizwa n’igitanda gikaka! Davis D yasobanuye ibyibajijweho mu ndirimbo ye nshya yavugishije benshi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Nyakanga 2020 saa 07:43
Yasuwe :
0 0

Davis D ubusanzwe witwa David Icyishaka aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Micro’ benshi bavuze ko irimo kuzimiza kuganisha ku gutera akabariro n’ubwo we atari ko abibona.

Muri iyi ndirimbo uyu musore aba yisanisha n’ukundana n’umukobwa ushaka kuba umuhanzi ariko byageramo hagati agatangira kuzimiza, ku buryo izina ry’indirimbo n’ubutumwa burimo bitangira gusa n’ibigenda imbusane.

Hari aho agira ati “Mukobwa mwiza ushaka kuba icyamamare, byoroshye nko kunyunguta bombo, ndabizi ko wambwiye ko umugabo ungana nkanjye nata amarira. Ngaho fata microphone igaragaze, iri ku maguru ubu iraregeye ndashaka kumva mama akajwi kawe, urangurura [...] umwami w’abana, wita umwanya mukobwa ndaguha micro, uyishyire kuri iyo mpandeshatu.”

Ukurikiranye neza amagambo uyu musore aba aririmba, hari aho abwira umukobwa ko amuha micro (yise iyo mu maguru ye) akayishyira kuri mpande eshatu (imvugo izimije ariko benshi bahuje n’igitsina cy’umukobwa). Kugeza aha, abakurikiranye iyi ndirimbo basobanura ko aba ari kumusaba ko baryamana.

Hari n’ahandi agera akavuga ko ari umwami w’amajyepfo (ko azi gutera akabariro neza), agasaba umukobwa kutagira ikibazo n’ubwo yagira urusaku rwinshi nk’urw’imbata, ko nta muntu uri bubumve.

Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko ari indirimbo abantu benshi bari bategerezanyije amatsiko menshi kuko bumvaga nta yindi asigaranye mu bubiko nyuma y’uko akoze iyitwa Dede igakundwa cyane.

Ati “Buri muntu wese yari ategereje indirimbo izakurikira ‘Dede’. Rero abantu bayakiriye neza. Abantu bavugaga bati twari dutegereje kureba niba wakora indirimbo iruta Dede. Igitekerezo cyayo cyaje mvuye muri Kigali Jazz Junction yabaye muri Gashyantare 2020, ni igitaramo nahuriyemo na Joeboy, cyanyeretse urukundo rw’abafana banjye.”

Gusa yirinze kugira ibindi bintu byinshi ayivugaho ahubwo avuga ko buri muntu ashobora kuzayisobanurira mu buryo bwe.

Iyi ndirimbo ijya kurangira hazamo urusaku rw’igitanda kiri gukaka nk’aho hari abantu bari kukigundaguranira ho.

Abajijwe iby’iki gitanda ndetse n’ijambo mpandeshatu ryibajijweho, mu gusubiza avuga ko atanga ubutumwa bw’ingeri zinyuranye kandi ashaka kujya akora ibintu bitandukanye n’ibyo abakunda umuziki basanzwe bumva.

Ati “Nkora indirimbo nyinshi kandi ubutumwa ntanga ntabwo ari ukuvuga ngo ni ubuzima cyangwa urukundo rwa ndagukunda. Mfite ubutumwa bwinshi butandukanye. Rero mpande eshatu umuntu wese yayumva mu buryo bwe. Buri wese yemerewe kubyumva mu buryo bwe, niyo mpamvu nkora indirimbo buri wese ashobora kwisobanurira.”

“Ntabwo nzaririmba ngo ndagukunda kuko ibyo ni nka rimwe guteranyaho rimwe. Iyo mpande eshatu ishobora kuba iy’umutima, niba umutima ugira mpande eshatu kuki iyo micro utayishyira ku mutima. Iyo micro nayo wowe ushobora kumva iyo kuririmbiraho cyangwa indi ushaka.”

“Kuriya gukaka kw’igitanda mu ndirimbo ijya kurangira, hariya umuziki uba waryoshye nyine! Ni ukuvuga ko umuziki uba waryoshye. Ukurikije ukuntu mba ndirimba hariya wahita ubyumva, nanjye hariya iriya ndirimbo yarandyoheye. Umuntu ashobora kubyumva mu buryo butandukanye, kubera iki bitaba ari urubyiniro ruri kuvuga kuriya? Hariya ni indirimbo yaryoshye igeze ha handi n’urubyiniro rwaturika ariko mugakomeza.”

Uyu musore yari aherutse kwamamara mu zindi ndirimbo zirimo ‘Dede’ igiye kugira miliyoni ebyiri z’abamaze kuyireba. Iyi nayo ntabwo yavuzweho rumwe kuko benshi bavugaga ko irimo amagambo yiganjemo ayo gutera akabariro.

‘Micro’ Davis D aherutse gushyira hanze yakozwe mu buryo bw’amajwi na Element wo muri Country Records mu gihe amashusho yayo yafashwe na Bernard Bagenzi muri Incredible Records.

Yanditswe na Element, Bernard Bagenzi, Davis D na Naason uzwi cyane mu bahanzi bagira ibihangano by’urukundo bikora benshi ku mutima. Yakozwe muri studio mu gihe cy’icyumweru.

Iri mu mujyo w’izindi zimaze iminsi zibazwaho zagiye hanze mu minsi ishize zirimo ‘Ntiza’ ya Bruce Melodie na Mr Kagame, ‘Igare’ ya Mico The Best, ‘Kungola’ ya Bruce Melodie na Sunny, ‘Dede’ nayo ya Davis D, ‘Nari high’, ‘Fata amano’ ya P na Safi Madiba n’izindi nyinshi.

Davis D ari mu bahanzi bagezweho muri iki gihe mu Rwanda
Davis D yakoresheje mu mashusho y'indirimbo umukobwa witwa Esther Cyiza uri mu bagezweho mu ndirimbo z'abahanzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .