Uyu mukobwa umaze kubaka izina muri sinema, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yahishuye ko uretse gukina filime akandi kazi akora ari akajyanye no gutoza ‘Meditation’ cyangwa se ibyo benshi bita ‘Meditation coach’ mu ndimi z’amahanga.
Uyu mukobwa umaze imyaka ibiri akora ibijyanye no gutoza ‘meditation’ mu kigo cyitwa ‘Sabai Mind Center’ giherereye i Remera, yagize ati “Kenshi usanga abantu bafite ibintu byinshi byivanze mu mutwe wabo baba bakeneye umuntu ubafasha muri ‘Meditation’ njye rero ndi umutoza wabyo.”
Vanessa ahamya ko nubwo Abanyarwanda benshi batarumva ibya ‘Meditation’ ariko hari ababikora kandi bikabagirira akamaro.
Uretse ibyo gutoza ‘Meditation’ yanize mu gihe cy’umwaka wose mbere y’uko yinjira mu kubitoza, Vanessa asigaye anakora ibijyanye no kurimbisha inzu cyangwa ibyo benshi bita ‘Interior design’ mu ndimi z’amahanga.
Ibijyanye na ‘Interior Design’, Vanessa ahamya ko nubwo yifuza kubyihugura ariko yatangiye kubikora atarabyize ahubwo byaraturutse ku kubikunda.
Ati “Ibyo byo nabitangiye ari ukubikunda gusa, nkumva hari ibintu nakabaye mpindura uko biteguye mu rugo. Rero byaje kurangira n’abashuti banjye batangiye kubikunda haba hari nk’uwimutse ugasanga aransaba ko najya kumufasha gutegura mu nzu ye gutyo gutyo.”
Nyuma yo kubona ko abikora bigakundwa, Vanessa yatangiye kubikora nk’akandi kazi. Nubwo ku rundi ruhande bidakuraho ko yifuza kubyiga nabyo akabikora noneho abifiteho n’ubumenyi.
Irakoze Ariane Vanessa winjiye muri sinema mu 2020, amaze kumenyakana muri filime nka ‘Ishusho ya papa’, ‘The Scret’, ‘Maya’, ‘Citymaid’ n’izindi zamufashije kuba icyamamare, umwaka ushize yahawe cy’umukinnyi mwiza w’umugore muri sinema y’u Rwanda.
Iyo muganira Vanessa udatinya kukubwira ko yakuze yiyumvamo kuzaba umu pilote, ahamya ko ari kurangiza amasomo ya ‘Business’ muri Kaminuza ya ‘Mount Kigali University’.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!