Amakuru IGIHE yamenye ni uko nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwari rwamenye amakuru ko uyu musore yaba yarakoze ibi byaha rwatangiye kumushakisha, ariko bikaba bivugwa ko na we aho abimenyeye yaba yarahise ahunga agatoroka ubutabera.
Ibi bibaye nyuma yuko hashyizwe hanze itangazo rihagarika iri serukiramuco.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko Iragena yari akomeje gushinjwa icyaha cyo guhohotera abagore ndetse no gufata ku ngufu, ibyagize ingaruka z’uko bamwe mu bahanzi bari batumiwe bikuyemo.
Bamwe mu bahanzi bahise bikura muri Volkano Fest barimo Eric 1Key na Angell Umutoni bagaragaje ko batishimiye na mba inkuru z’umwe mu bategura iri serukiramuco.
‘Volkano Fest’ ni iserukiramuco byari byitezwe ko rizabera mu Karere ka Musanze kuva tariki 4-6 Ukwakira 2024 mu gihe ryari kuzaririmbamo abahanzi nka Mani Martin, Icenova, Angell Umutoni, Eric 1Key n’abandi batandukanye.
Iri serukiramuco ryari rigiye ku nshuro ya kane risanzwe ribera mu Karere ka Musanze rikamara iminsi itatu risusurutsa abakunzi b’umuziki batandukanye baba baryotabiriye.
Ni Iserukiramuco ryari risanzwe ritegurwa mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo kuko abaryitabira yaba abo mu Rwanda n’abo hanze bagira umwanya wo kugera mu Ntara y’Amajyaruguru bakaryoherwa n’umuziki uba uherekejwe n’akayaga gaturuka mu birunga.
‘Volkano Fest’ yari isanzwe ibera ahitwa Red Rocks Culture Center, Musanze Nyakinama, yatangiye mu 2021.
Izindi nkuru bijyanye:
-Iserukiramuco rya ‘Volkano Fest’ ryahagaritswe
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!