Ibi uyu mukobwa yabibwiye IGIHE mu kiganiro kigufi twagiranye ubwo yari amaze gusohora agace ka mbere k’iyi filime y’uruhererekane ari gusohora binyuze kuri shene ye ya YouTube.
Reponse yinjiye mu myidagaduro y’u Rwanda nk’umuhanzi wa muzika ariko aza kuyishyira ku ruhande, yihebera sinema yinjiyemo mu 2019.
Uyu mukobwa wanyuze muri filime nka Matayo, Indoto, Citymaid, The Bishop family, Inzira y’umusaraba n’izindi, ahamya ko yatangiye gukora iye kugira ngo abashe gutambutsa ubutumwa ku buzima yanyuzemo.
Ati “Njye nagize inzozi zo gukora filime yanjye kugira ngo mbashe gutambutsa inzira y’ubuzima bwanjye, ‘Mara’ ibiyikubiyemo hafi ya byose ni ubuzima bwanjye.”
Uyu mukobwa yaboneyeho umwanya wo kurarikira abakunzi be kuzakurikira filime ye nshya ‘Mara’ kuko uretse kuba ari ubuzima bwe izanasigira isomo benshi.
Ati “Ni filime y’uruhererekane ishingiye ku nkuru mpamo, irimo inyigisho nyinshi ku mwana w’umukobwa kuko imwigisha kudacika intege no kurwana kugeza umuntu ageze ku nzozi ze.”
By’umwihariko Reponse ahamya ko iyi filime ye azayifashisha mu kuzamura impano z’abakiri bato by’umwihariko abana b’abakobwa baba bafite inzozi zo gukina sinema.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!