Cyusa na Uwikunda begukanye ibihembo mu irushanwa ry’imideli ‘The Power Pageant’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 Kanama 2020 saa 07:54
Yasuwe :
0 0

Abamurika imideli babiri, Cyusa Brandon na Cynthia Uwikunda begukanye ibihumbi 400 Frw bombi nyuma yo guhiga abandi 12 bari bahanganye mu irushanwa ryiswe "The Power Pageant" rigamije guteza imbere abakora umwuga wo kumurika imideli.

The Power Fashion Boutique ni imwe mu nzu z’imideli ziri kuzamukana imbaduko mu ruganda rw’imideli mu Rwanda, ugereranyije n’igihe yatangiriye.

Nyuma y’amezi make aba banyamideli batangiye gukora, bambitse abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019, kuva ku makanzu kugera kuri bikini zidatesha ikuzo umuco nyarwanda.

Mu myambaro Miss Teta Ndenga Nicole yaserukanye muri Miss Earth 2019 yabereye muri Philippines harimo n’iyakozwe n’iyi nzu y’imideli.

Bitewe n’uko icyorezo cya COVID-19 cyahagaritse ibirori bitandukanye bihuza abantu benshi, The Power Fashion Boutique yateguye irushanwa ry’abamurika imideli [The Power Pageant] ariko ribera kuri Internet mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

Urubuga rwa Instagram ni rwo rwakoreshejwe, abanyamideli bujuje ibisabwa bashyizeho amafoto yabo maze basaba abantu kubatora bakunda [like] ndetse banatanga ibitekerezo kuri ayo mafoto.

Irushanwa ryatangiye tariki 27 Nyakanga 2020 risozwa kuri uyu wa 15 Kanama 2020 ryegukanywe na Cyusa Brandon mu cyiciro cy’abagabo na Uwikunda Cynthia mu cyiciro cy’abagore bakaba bahembwe amafaranga ibihumbi 200 buri umwe.

Uretse aya mafaranga, bazakorana na The Power Fashion Boutique mu gihe cy’amezi atandatu bamamaza imyambaro mishya nabyo bakazajya babihemberwa.

Umuyobozi wa The Power Fashion Boutique, Bizimana Gilbert yabwiye IGIHE ko bateguye iri rushanwa mu rwego rwo gushyigikira abakora akazi ko kumurika imideli.

Ati "Kumurika imideli mu Rwanda ni urwego rutarahabwa agaciro. Hari igihe ubiganiriza umubyeyi akavuga ati ’ibyo bintu ni ibiki, akumva ko ari ibintu by’uburara’. Rero turashaka kwereka ababyeyi ko umunyamideli ashobora kwinjiza amafaranga. Dukeneye ko ishusho y’imideli ihinduka."

Indi nyungu aba banyamideli bazabona ni ukubasha kumenyekana babifashijwemo n’iyi nzu izajya ibakoresha mu kwamamaza imyenda yayo.

Bizimana avuga ko intego ye ari ukubaka izina rya The Power Fashion Boutique rikagera ku ruhando mpuzamahanga, akora imyambaro myiza kandi idahenze.

Iri rushanwa ryabaye ku nshuro ya mbere rizajya riba kabiri mu mwaka ndetse ngo mu gihe icyorezo cya COVID-19 kizaba kimaze kurangira, abanyamudeli bazajya bahatana biciye mu birori.

Kugeza ubu mu Rwanda nta rindi rushanwa ry’abanyamideli ryahaberaga. Iryaherukaga ni irya Kigali Top Model ryabaye mu 2015 ryegukanwa na Kaneza Lynka Amanda.

Cynthia Uwikunda yahize abandi bakobwa bari bari mu irushanwa rya The Power Pageant
Cyusa Brandon ni we munyamideli w'umusore wahize abandi
Cyusa Brandon yahawe sheki y'amafaranga ibihumbi 200 ndetse azakorana na The Power Fashion Boutique amezi atandatu
Uwikunda Cynthia nawe yahembwe amafaranga ibihumbi 200
The Power Fashion Boutique niyo yambitse abahatanye muri Miss Supranational Rwanda 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .