00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzozi zabaye impamo kuri Nkusi Arthur wataramanye na Dave Chapelle

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 31 May 2024 saa 10:47
Yasuwe :

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Nkusi Arthur yagaragaje ko yishimiye bikomeye kuba yataramiye mu gitaramo cya Dave Chapelle, ibyo we ahamya ko inzozi zabaye impamo.

Ni igitaramo cyabereye ahitwa Kozo Restaurant mu ijoro ryo ku wa 30 Gicurasi 2024, icyakora nkuko bari babisabwe nta muntu n’umwe wacyinjiranyemo icyuma icyo aricyo cyose gifata amajwi cyangwa amashusho.

Umwe mu bacyitabiriye waganiriye na IGIHE, yavuze ko umuntu wenyine wari wemerewe gufata amafoto ari ugendana n’uyu munyarwenya Dave Chapelle.

Mbere yuko Dave Chapelle atangira gusetsa abitabiriye iki gitaramo, Nkusi Arthur na Kimenyi Herve nibo bamubimburiye basusurutsa abacyitabiriye.

Nkusi Arthur yagize ati “Nafunguye urubyiniro rwa Dave Chapelle, ni inzozi zanjye zabaye impamo.”

Undi muntu wishimiye iki gikorwa ni Muthoni Fionah, umugore wa Nkusi Arthur wari usanzwe azi neza ko zari inzozi z’umugabo we guhurira ku rubyiniro na Dave Chapelle.

Ati “Zahoze ari inzozi zawe guhurira ku rubyiniro na Dave Chapelle none byabaye, ntewe ishema nawe, inzozi zabaye impamo!”

Abitabiriye igitaramo cya Dave Chapelle bashimishijwe n’uyu munyarwenya wamaze isaha n’igice asusurutsa abakunzi be bari bakoraniye ku bwinshi muri Kozo Restaurant.

Mbere y’umunsi umwe ngo igitaramo cy’uyu munyarwenya kibere i Kigali, amatike ye yose yari yamaze gushira ku isoko nubwo yari yihagazeho kuko winjira byasabaga kugura iy’ibihumbi 200Frw.

Uretse mu Rwanda, muri Kenya aho yataramiye ku wa 29 Gicurasi 2024 naho amatike y’igitaramo cye yashize ku isoko mu gihe cy’amasaha abiri.

Dave Chapelle wataramiraga i Kigali ni umwe mu bamaze igihe mu mwuga wo gusetsa akaba umwe mu bayoboye abandi kugira abafana benshi.

Uyu mugabo umaze imyaka irenga 34 mu mwuga wo gusetsa, yamamaye cyane mu mikino yari yise ‘Chapelle’s show’ yatangije mu 2003 kugeza mu 2006 mbere y’uko abivamo agakomeza ibitaramo byo gusetsa yagendaga akora ku Isi yose.

Mu 2013 uyu munyarwenya yesheje agahigo ko kuba umwanditsi mwiza w’urwenya kuri Billboard mu gihe mu 2017 Magazine ya ‘Rolling Stone’ yo yamushyize ku mwanya wa cyenda mu banyarwenya b’ibihe byose.

Uyu ni umugabo wagaragaye muri filime zitandukanye nka Robin Hood: Men in Tights yasohotse 1993, The Nutty Professor yasohotse mu 1996, Con Air yasohotse mu 1997, You’ve Got Mail yasohotse mu 1998, Blue Streak yasohotse mu 1999, Undercover Brother yasohotse mu 2002, Dave Chappelle’s Block Party yasohotse mu 2005, Chi-Raq yasohotse mu 2015 na A Star Is Born 2018.

Ni umunyarwenya ubitse ibihembo bikomeye cyane ko kugeza ubu afite Emmy Awards esheshatu na Grammy Awards eshanu.

Herve Kimenyi yasusurukije abitabiriye igitaramo cya Dave Chapelle i Kigali
Nkusi Arthur yakabije inzozi zo gutaramana na Dave Chapelle
Dave Chapelle uri mu banyarwenya bakomeye ku Isi yakoreye igitaramo i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .