The Black Intore, Umubyinnyi wihariye umuhamirizo gakondo mu njyana zigezweho (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Werurwe 2021 saa 11:34
Yasuwe :
0 0

Nk’izindi mpano zose, kubyina bibarwa nk’imwe mu zatunga abantu bakabaho neza batekanye kandi bashimishijwe n’uko intumbero bahoranye kuva kera batangiye kuzigeraho mu buzima.

Hari abibwira ko kubyina ntawe utabizi, ariko siko biri. Imyuga yose igira abahanga, aba babizi bazi akari mu nda yabyo ku buryo bashobora no kubitoza abandi.

Ku isi hari ababyinnyi benshi batunzwe nabyo kandi babayeho mu buzima nk’ubw’ibindi byamamare byose tuzi yaba mu kuririmba, gucuranga gukina umupira n’ibindi. Ntabwo biba bigoye cyane guhita umuntu amenya ko ufite impano nk’iyi cyane ko ushobora gukora akantu gato cyane bigahita byigaragaza ko uyifite cyangwa se ibyo ukora ari ugupacapaca.

Tutagiye kure hafi y’u Rwanda muri Uganda abana bagize itsinda ’Triplets Ghetto Kids’ bamenyekanye cyane mu mashusho y’indirimbo ’Sitya Loss’ ya Eddy Kenzo, bamaze kwigaragaza mu ruhando mpuzamanga mu gihe gito ndetse babonye amahirwe yo kubyina mu ndirimbo ya French Montana yitwa ‘Unforgettable’.

No mu Rwanda hari abanyempano bagiye bakora ibitangaza ku ruhando mpuzamahanga barangajwe imbere na Sherrie Silver wamamaye mu ndirimbo ‘This is America’ ya Childish Gambino yaciye ibintu ku Isi yose.

Annick Kamanzi Ndoli, uzwi nka “The Black Intore” ni indi talanto u Rwanda rufite, akaba umuhanga mu kubyina bigezweho kandi bitunze, wifuza kubigeza ku rundi rwego.

Uyu musore amaze imyaka irenga itanu akora aka kazi nk’umwuga. Yatangiye kubyina akiri umwana muto, cyane ko yari afite imyaka ine gusa, agatangira kwamamara muri Huye aho yabaga muri icyo gihe.

Yabwiye IGIHE ko yabonye ko ariyo mpano ye nyuma ahitamo kugenda yiga kubyina n’izindi mbyino.

Ati “Natangiye kubyina mfite imyaka ine ndetse ntekereza ko kuri iyo myaka nari ndi mu bandi bagezweho i Butare. Hari umubyeyi wantangije mu mbyino za Kinyarwanda. Nyuma nagiye niga izindi mbyino zitandukanye bigenda bikura.”

Yakomeje agira ati “Kubyina bingira uwo nari ndiwe, nkunda kugenda ntabwo naguma ahantu hamwe. Ni byiza kubyina ntekereza ko kuri njye bituma akomeza kugendana n’ubuzima neza kandi nzabyina ubuzima bwanjye bwose.”

Uyu musore mu 2015 nibwo yatangiye guhabwa amahugurwa atandukanye ndetse mu myaka yakurikiye atangira kujya mu mahanga gukarishya ubwenge no guhaha ubumenyi burushijeho.

Ati “Mu 2015 nabonye amahirwe ya mbere yo guhugurwa, mu 2017 na 2018 nabwo ndongera ndahugurwa nyuma nza kubona amahirwe yo gutembera isi, niga byinshi ndetse nkorana n’abantu batandukanye.”

The Black Intore nyuma guhaha ubumenyi butandukanye, mu 2018 yatangiye umushinga ugamije kugenda ahuriza imbyino zitandukanye mu muziki nyarwanda cyangwa se akabyina bya Kinyarwanda mu muziki utari uwa Kinyarwanda.

Ati “Mu 2018 natangiye umushinga ‘You need dance’ , bwari uburyo bwo gutandukanya imbyino za Kinyarwanda n’umuziki wo mu Rwanda kuko kuri njye nicyo kintu cya mbere nari nkeneye. Nari nkeneye kumenya kubyina imbyino za Kinyarwanda mu wundi muziki uwo ari wo wose, cyangwa se nkaba nabyina indi mbyino iyo ari yo yose mu muziki wa Kinyarwanda.”

Umwaka ushize uyu musore yamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga ari kubyina bya Kinyarwanda, ikirango benshi bazi kuri radiyo Rwanda nk’icy’amatangazo yo kubika. Icyo kirango cyakomowe ku munya-Tchèque, Antonín Dvořákmuziki na New York Philharmonic mu muziki bise “New World Symphony”.

Black Intore yavuze ko ari ibintu yakoze afatanyije na mugenzi we witwa Ada, mu rwego rwo gukomeza kugendera muri uwo mujyo yatangije mu 2018.

Mu rugendo rwe amaze gukorana n’abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda barimo Yvan Buravan, Andy Bumuntu, Mike Kayihura, Diana Teta, Mani Martin n’abandi.

The Black Intore yifuza ko umwuga wo kubyina utera imbere ugatunga abawukora mu Rwanda
The Black Intore abyina imbyino zitandukanye
Uyu musore amaze guhabwa amahugurwa atandukanye mu bijyanye no kubyina
The Black Intore afite imibyinire yihariye
Uyu musore w'imyaka 25 yatangiye kubyina afite imyaka itatu
Mu mibyinire ye avangamo n'umuhamirizo w'intore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .