Uyu musore ubusanzwe witwa Tony Iranzi afite imyaka 21 y’amavuko. Yabwiye IGIHE ko aririmba injyana zirimo Afrobeats na Reggaeton ndetse akaba afatira urugero ku bahanzi bamaze kubaka izina muri Afurika nka Omah Lay, Rema na Ruger bakomoka muri Nigeria ndetse n’Umunya-Canada Justin Bieber.
Olimah avuga ko yakuze akunda umuziki kuva mu bwana bwe, ariko akaza kuwutangira mu buryo bw’umwuga mu 2021 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere yise “Manila” ndetse mu 2024 ashyira hanze Extended Play yise “20’s”.
Nyuma yashyize hanze izindi ndirimbo zirimo “Si Nonaha!”, “Underage” ndetse na “Aah” aheruka gushyira hanze mu minsi ishize.
Yavuze ko mu myaka itanu iri imbere ashaka kuzaba ari umuhanzi umaze kubaka izina mu Rwanda biturutse ku mwihariko we.
Ati “Nshaka gushyira hanze indirimbo nyinshi nzakorana n’abahanzi bo mu Rwanda no hanze.”
Avuga ko kandi uretse urukundo ashaka kuzaririmba no ku bindi bibazo byugarije sosiyete, birimo ibijyanye n’ibibazo byo mu mutwe byugarije benshi mu rubyiruko.
Mu buzima busanzwe Olimah yasoje amashuri yisumbuye mu bijyanye n’Imibare, Ubumenyi bwa Mudasobwa ndetse n’Ubukungu (MCE).
Reba ‘Aah’; indirimbo Olimah aheruka gushyira hanze




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!