Inzozi za Ngarambe, umukobwa uri mu bahataniye ikamba rya Miss Face of Humanity ku Isi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Gicurasi 2020 saa 06:21
Yasuwe :
0 0

Ngarambe Rita Laurence ari mu bakobwa baturuka mu bihugu bitandukanye 40 byo ku Isi bahataniye ikamba mu irushanwa rya Miss Face of Humanity Global rizasozwa mu Ukwakira 2020.

Amajonjora y’ibanze y’irushanwa rya Miss Face of Humanity yabaye muri Gashyantare 2020, byemezwa ko Ngarambe Rita Laurence ari we mukobwa watsindiye guhagararira u Rwanda.

Irushanwa rya Miss Face of Humanity rigamije ‘gukangurira abatuye Isi guharanira amahoro, umutekano, kugira ubumuntu n’ibindi’. Rizaba ririmo abakobwa bakabakaba ijana.

Yabwiye IGIHE ko yatekereje kujya mu irushanwa kuko rigamije ibikorwa nawe asanzwe akora cyane cyane ibijyanye n’ubumuntu; yashinze Umuryango ‘United for Humanity Organization’ ukora ibikorwa nk’ibi.

Ati “Ninjiye mu irushanwa kuko nkunze gukora ibikorwa bitandukanye byo gufasha mfatanyije n’imiryango itandukanye. Nabitangiye niga muri New Vision mu Rwanda naho nkakora ibikorwa nk’ibi. Natangiye ibikorwa byo gufasha kera.”

Ngarambe Rita Laurence yaje kujya kwiga amateka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko nabyo ni ibintu yumva ashaka kugira ibyo amenyaho.

Avuga ko inzozi zikomeye afite ari uko iri rushanwa rizamubera umuyoboro kandi rikamufasha kugera kuri benshi yaba muri Afurika n’ahandi ku Isi.

Ati “Icyanteye imbaraga zo kujya muri iri rushanwa ni uko rizambera umuyoboro mu byo nkora kandi bakazabasha kumfasha ibyo nifuza gukora nkazabikora atari ku rwego rw’igihugu ahubwo ari ku rwego rw’Isi.”

“Mba numva kuba umuntu atari ukwiberaho cyangwa ngo wibesheho ahubwo ari ukuberaho abandi.”

Asaba Abanyarwanda gukurikira imiyoboro y’imbuga nkoranyambaga y’iri rushanwa kuko hari igihe kizagera bikaba ngombwa ko habaho amatora zifashishijwe.

Ni irushanwa ridashyize imbere ubwiza bw’umukobwa ahubwo umushinga afite ubyara inyungu ku mubare munini ukwiye gushyigikirwa.

Uhatanye atanga umushinga we ugasuzumwa ndetse akavuga n’uburyo azakoresha amadorali azahembwa.

Ibirori byo guhitamo Miss Face of Humanity bizahuriza hamwe abakobwa bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi mu Mujyi wa Toronto, kuva ku wa 25 Nzeri 2020 kugeza ku wa 12 Ukwakira 2020 ari nabwo hazamenyekana abegukanye amakamba.

Ibirori bizabera mu nyubako ya John Bassett Theatre iherereye mu Mujyi wa Toronto muri Ontario ikunze no kwakira ibirori byo ku rwego mpuzamahanga bikomeye, iberamo amarushanwa ya Canada’s Got Talent n’ibindi.

Hazatangwa ikamba umunani arimo Miss Face of Humanity 2020, hatorwe ibisonga bye; hatangwe ikamba rya Miss Face of Humanity Africa 2020, Miss Face of Humanity Oceania 2020, Miss Face of Humanity Asia-Pacific 2020, Miss Face of Humanity Europe 2020, Miss Face of Humanity Africa 2020 n’andi.

Umukobwa wambitswe ikamba n’abandi begukanye amakamba baba bafite inshingano yo kujya mu bihugu bitandukanye batanga ubu butumwa mu bihe bitandukanye.

Abazegukana amakamba muri iri rushanwa bazahabwa ibihembo by’amafaranga by’arenga amadorali ibihumbi 10, amatike y’indege yo kujya mu bihugu bitandukanye bakangurira kurwanira amahoro n’imibereho myiza y’ikiremwamuntu n’ibindi.

Ngarambe yavutse ku wa 29 Nzeri 1997 yatangiye ibikorwa byo guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu cyane cyane umugore ubwo yari afite imyaka 16.

Ngarambe Rita yatangiriye amashuri ye mu Rwanda nyuma aza kujya hanze
Uyu mukobwa wavutse mu 1997 amaze imyaka myinshi ashyize imbere ibikorwa byo gufasha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .