Ma Voice yavuze ko yabaye umukinnyi ndetse akina ku rwego rwo hejuru mu ikipe ya Zèbre FC yaje guhinduka Gicumbi FC, ariko aza kugira imvune yatumye adakomeza gukina ruhago.
Uyu musore uri mu bashya bo guhanga amaso muri uyu mwaka, iyo muganira akubwira ko kuva mu bwana bwe yakuze akunda umupira w’amaguru ndetse akaza no kugira amahirwe yo gutangira urugendo rwo gukabya inzozi ze, ariko ku bw’amahirwe make akaza kwisanga atagishoboye kuwuconga.
Nyuma yo kwisanga gukina umupira bitakimukundiye yahisemo kwinjira mu muziki, ariko na byo bikaba byaramubayeho mu buryo butangaje.
Ma Voice watangiriye mu rusengero aririmba indirimbo zihimbaza Imana muri korari, avuga ko yaje kuba umuntu wo mu rusengero cyane, ndetse uko yakomezaga kuririmba azamurwa mu ntera akajya ayobora abandi.
Ati “Urebye ubunararibonye nagize, bwagiye buzamukira mu mwanya munini nabihaye, ngenda mbimenya gahoro gahoro nshobora kuririmba imbere y’abantu, ngera n’aho dushinga itsinda mu rusengero ritari ‘worship team’ ryitwaga ‘Angel Voice’.”
Akomeze avuga ko izina Ma Voice arikomora ku matsinda yagiye abamo mu rusengero, kuko nyuma yo kuva muri Angel Voice, baje gushinga irindi tsinda ryitwaga The One Voice.
Uyu musore avuga ko mu rusengero yahavanye impamba ikomeye yagiye yungukira ku bamurushaga, bituma yumva yakwinjira mu muziki by’umwuga nubwo yari afite ikibazo cy’ubushobozi.
Ati “Natangiye kwegera abahanzi bakora ‘karaoke’, ntangirira kuririmba muri ‘band’ ya Eric Mucyo, mu mwaka umwe. Yaramfashije igihe kiragera turatandukana njya gukora ku giti cyanjye, nkajya ntegura ibitaramo mu tubari ngo ndebe ko nabona amafaranga.”
Nubwo yatangiriye muri ‘karaoke’ ashakisha ngo abone ubushobozi, inzozi ze yumvaga ashaka kugeraho kugira ngo amenyekane kurushaho nk’umuhanzi, yabonaga bitazamukundira.
Ati “Muri ‘karaoke, urabona umuntu ararimba, bakamukunda bakamwishimira ariko bikarangirira aho. Ntabwo waba icyamamare nk’uko ubyifuza. Ndashaka kuba umuhanzi w’icyamamare ku giti cyanjye.”
Ma Voice avuga ko mu myaka itanu iri imbere, yifuza kuba umuhanzi mpuzamahanga akitabira cyangwa agategura ibitaramo bikomeye cyane.
Uyu musore wamaze kubona n’abazamufasha mu rugendo rwe rwa muzika, yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ’Romantic’, ishingiye ku nkuru mpamo, aho aba avuga ku muntu uhura n’undi akamuhindurira ubuzima akumva ari we bazabana ubuzima bwose.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!