Inzozi za Kane murumuna w’umuhanzi Christopher wihebeye umuziki

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Ugushyingo 2019 saa 01:23
Yasuwe :
0 0

Inshuti Prosper [Kane] ufitanye isano na Christopher aherutse kwiyemeza kwinjira mu muziki aho afite inzozi zo kuvamo umuhanzi w’icyamamare yaba mu Rwanda no hanze yarwo.

Uyu musore uherutse gushyira hanze indirimbo ye ya gatanu, yise ‘Kind Love’ yabwiye IGIHE ko yayitekereje biturutse ku bikomere bamwe bagirira mu rukundo bikaba byatuma umuntu afata umwanzuro wo kuzinukwa narwo.

Ati “Nayanditse mbikomoye nko ku muntu wababazwa n’uwo akunda bagatandukana akiyemeza kutazongera gukunda vuba, nyuma gato agahura n’undi wa nyawe umuha urukundo ruvura ibikomere by’urwabanje.”

Iyi ndirimbo nshya yakozweho na Chris Cheetah iza gushyirwaho ikiganza bwa nyuma na Bob Pro.

Uyu musore ubusanzwe nyina avukana n’uwa Christopher, avuga ko nka mukuru we amufasha byinshi mu muziki ndetse no kuba ari umuvandimwe we bimuremamo icyizere.

Afite inzozi zo kuryohereza Abanyarwanda ndetse n’abandi bakurikira kandi banakunda umuziki.

Ati “Inzozi zanjye ni ukuryohereza Abanyarwanda n’abandi bose bakurikirana umuziki nyarwanda, ikindi ni ugushyira hanze ibindimo bigafasha abantu muri rusange, mba numva nzakora cyane ku buryo nazazamura ibendera ry’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.”

Kane w’imyaka 23 ari mu basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye n’Ubukungu (CBE) yize mu Ishami ry’i Gikondo.

Uyu muhanzi kandi yakoze indirimbo zirimo ‘Ndi mu rukundo’, ‘Sweet Love’ n’izindi zirimo n’iyi nshya yise ‘Kind Love’.

Kane ufitanye isano na Christopher na we ashaka kugeza umuziki we kure hashoboka
Uyu musore nawe afite impano ihambaye mu kuririmba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza