00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzozi za Kampire, umwe mu bakobwa bake bihebeye ubusizi mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Ukwakira 2021 saa 08:15
Yasuwe :
0 0

Dinah Elizabeth Kampire [Dinah Poetess] ni umwe mu bakobwa bamaze igihe kitari kinini cyane ku ruhando rw’ubusizi ndetse ni umwe mu bakobwa bake babwihebeye kuko ari icyiciro cy’ubuhanzi kikiri kwiyubaka kuko n’abasore baburimo ari mbarwa.

Uyu mukobwa yivuga nk’umwe muri bake bashaka guhirimbanira ubusizi mu Rwanda cyane cyane abakobwa benshi bakabukora batishisha.

Dinah Elizabeth Kampire ubusanzwe yavukiye mu Majyepfo y’u Rwanda mu 1998. Yize ibijyanye n’icungamutungo. Ubu yiga ‘Social Studies’ muri kaminuza. Avuka mu bana bane barimo abakobwa batatu n’umuhungu umwe akaba ari uwa kabiri.

Yabwiye IGIHE ko ubusizi yabutangiye akiri muto, akagenda akundishwa na se kwandika inkuru zitandukanye kugeza ubwo yaje kugeza aho ahinduka umusizi ubwo yatangiraga amashuri yisumbuye.

Ati “Ubusizi bwatangiye kuza ndi mutoya. Natangiye nkunda gusoma ibitabo ntekereza ko ari ibintu byabayeho. Papa aza kunsobanurira ko ari ibintu abantu bahuza ibitekerezo bakarema inkuru runaka nanjye ntangira kujya mbikora.”

Avuga ko impano yaje kugenda ikura yiga mu mashuri yisumbuye yiga mu mwaka wa mbere atangira kwandika imivugo ahereye ku cyo yise ‘Wishinga ibigushishira ugashiduka bigushishimura’ cyavugaga ku kwirinda inda zitateganyijwe mu bana b’abakobwa.

Mu gusobanura aho akomora ubusizi, avuga ko umubyeyi we ndetse n’abandi mu muryango bafite impano zitandukanye na bwo burimo.

Ati “N’umubyeyi wanjye yarandikaga indirimbo akaba n’umusizi ariko ateruye ariko mu muryango harimo n’abandi bafite impano y’ubuhanzi.”
Mu busizi bwe afite icyerekezo gihamye cyo guteza imbere ubusizi ndetse no kuzibukwa nk’umwe mu babuteje imbere kandi akabukundisha abandi bakobwa bagenzi be.

Ati “Nakwivuga nk’umuntu ufite icyerekezo gihamye kandi gifatika muri iyi njyana y’ubusizi. Nakwivuga nk’umuntu udateshukwa kandi utazigera akomwa mu nkokora n’ikintu icyo ari cyo cyose, uhamye mu byo akora kandi ufite intego; ni ko navuga. Nshaka gukura ubusizi cyane cyane mu bategarugori ku rwego buriho nkabushyira ku rundi rwego. Nibura ni yo nazava mu mubiri nkazaba mvuga nti ‘hari itafari nashyizeho.’”

Uyu mukobwa yashyize hanze igisigo yise ‘Ndabizi ni uko utabizi’ kije gikurikira ibindi bine asanzwe yarakoze birimo ‘Mwana wanjye’, ‘Beyond the limitations’, ‘Ay’urukundo’ na ‘Sinanze gakondo’.

Muri iki gisigo aba agaragaza ko abakobwa badakwiriye gusugurwa. Avuga ko cyamujemo mu myaka ibiri ishize ubwo yasubizaga amaso akareba ku gaciro n’umumaro w’umugore.

Wumvise iki gisigo wumva hari aho agaragaza ko abahungu bamwe baba bashaka gufatirana abakobwa bakabakoresha ibyo bashaka kubera uko bababona. Uyu mukobwa avuga ko n’ubwo yari ari mu ruhande rw’abakobwa atigeze ashaka kwibasira abahungu ahubwo yashakaga kugaragariza abakobwa agaciro kabo ndetse n’abahungu akabereka ko bakwiriye kubaha bashiki babo.

Dinah Kampire afite intego yo guteza imbere ubusizi by'umwihariko mu bagore mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .