Inzererezi! Ubuzima busharira bwa DJ Brianne uri mu bakobwa bagezweho mu kuvanga imiziki

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Ugushyingo 2020 saa 11:38
Yasuwe :
0 0

DJ Brianne ni umwe mu ba-DJ bagezweho mu Rwanda b’igitsinagore ndetse afite amateka yihariye mu buzima bwe kuko mu bwana bwe yabayeho nabi akaba n’inzererezi.

DJ Brianne iyo yivuga, asobanura ko akimara guca akenge yasanze abana na nyina, se na we ahari ariko batabana kuko yari afite undi mugore. Ngo byageze aho aza kumusaba nyina, amutwaye ubuzima buramusharirira kugeza aho yahisemo kujya kuba mu muhanda.

Ati “Tuvuka turi abana babiri, papa yaraje abwira mama ati mpa uyu mwana, nawe ube uri kurera uyu. Kwa mukadata babaga Kimisagara. Nabayeyo papa akajya abyuka ajya gushaka amafaranga. Yari afite amafaranga ariko ntabwo byatumye ntaba ku muhanda.”

Arongera ati “Kwa papa nagiyeyo niga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza. Namazeyo imyaka ibiri. Najyaga ku ishuri nkajya njya gutoragura ibinyomoro byagiye bitakara imodoka ziri gupakurura.”

Akomeza avuga ko ari bwo yamenyanye n’abana babaga ku muhanda, akajya ajya kubasura bakamuha ku bintu biriwe batoragura, nyuma afite imyaka icyenda aza kwisanga abana n’abo bana.

Nyuma yaje gutoroka ava kwa mukase, kubera gukubitwa inkoni nyinshi bamuziza ko yabaye uwa 29 mu ishuri kandi yari asanzwe aza mu 10 ba mbere.

Ubu, uyu mukobwa afite abana batatu afasha, avuga yagiye kubafasha kubera ubuzima yabayemo akiri umwana.

Ati “Nagiye kubashaka mu kiraro cya Kimisagara ahantu hitwa kuri Mpazi aho nanjye nabaga mu kiraro nararagamo. Ndavuga nti reka njye kureba bariya bana. Nagiyeyo kubera ubuzima nabayemo bukakaye. Nasanze barimutse bajya Nyabugogo.”

Akomeza avuga ko abo bana babanje kumwishiha ariko nyuma bakaza kumwiyumvamo. Uyu mukobwa avuga ko yabaye ku muhanda atari ukubera ko nyina cyangwa se ari abakene ahubwo ari uko se yashakaga ko babana akaza kwisanga abana na mukase.

DJ Brianne ubu afite umwana w’imyaka irindwi yabyaranye n’umwe mu bagabo bakoranaga na Kidum muri Kenya, aho uyu mukobwa na we yabaga ari mu bafasha Kidum ku rubyiniro.

Uyu mukobwa ubusanzwe yitwa Gateka Brianne, yavutse mu 1996. Yavukiye muri Kenya, aza mu Rwanda ari umwana, akurira ku Kimihurura. Yasoje amashuri yisumbuye mu 2013. Yatangiye kwiga ibijyanye no kuvanga imiziki mu 2019 muri Mata. Yari yarabanje kubyigira muri Kenya, nyuma aje mu Rwanda afashwa n’uwitwa DJ Yolo na DJ Théo.

Yakoze mu bitaramo bya Silent Disco; mu tubyiniro nka People, Sky Luxy, muri Fuchsia Lounge y’i Remera hazwi cyane nko “Kwa Jules”, Bahaus na Sandauna ku Kimihurura. Yacuranze mu bindi bitaramo birimo Valentine’s Pool Party n’ibindi bitandukanye. Yanabaye umu-DJ ku Isango Star mu kiganiro cyitwa ‘The Hands Up’.

Reba ikiganiro DJ Brianne yagiranye na IGIHE

Reba mixtape DJ Brianne aheruka gushyira hanze:

DJ Brianne ni umwe mu bakobwa bahagaze neza mu kuvanga imiziki mu Rwanda
Gusharirirwa n'ubuzima byatumye DJ Brianne atangira gufasha abana baba ku muhanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .