00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi bafite ikibazo cy’ibyo kurya barangiwe aho bakura amafunguro

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 Nyakanga 2021 saa 03:34
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yakanguriye abahanzi bafite ikibazo cyo kubura ibiribwa muri ibi bihe bya #Gumamurugo, kwiyambaza inzego z’ibanze nabo bagashyirwa ku rutonde rw’abagomba kugobokwa.

Umuvugizi w’iyi minisiteri yavuze ibi nyuma yo kumva ubusabe bw’Umuyobozi w’Ihuriro ry’abahanzi ba muzika mu Rwanda, Intore Tuyisenge, watakambiye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki, amusaba ko bazirikana abahanzi bazahajwe n’ingaruka za Covid-19.

Ibi Intore Tuyisenge yabibwiye Bamporiki binyuze kuri Twitter, nyuma y’aho uyu muyobozi muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yari amaze kugaragaza ko yishimiye uburyo u Rwanda ruri gufasha abazahajwe na Covid-19.

Bamporiki abinyujije kuri Twitter, yagize ati “Gihanga yaremye inzira y’Umuganura dusobeka ubumwe, Ruganzu II Ndoli abundutse yunamura u Rwanda rwandana Umuganura, Kigeli IV Rwabugiri agwiza ubugiri ngo utugereho, HE Paul Kagame ahuza imirage y’izo ntwari zose none u Rwanda ruraganuza abo COVID19 yabujije umwero. Muzarwiture!”

Ni ubutumwa bwakurikiwe n’ubwa Intore Tuyisenge wahise asaba uyu muyobozi kuzirikana abahanzi na bo bari mu bajujubijwe n’icyorezo cya Covid-19.

Ati “Muraho! Mu bo ruza kuganuza twizeye ko abahanzi bamaze umwaka hafi n’igice Covid-19 yarababujije umwero bazaganuzwa. Dore hari nk’abacurangaga mu mahoteli, utubari, restaurant (igisope) kuva ku wa 08 Werurwe 2020 basa n’abari muri #Gumamurugo. Murabazirikane mubyeyi”

Mu kiganiro na IGIHE, Umuvugizi wa Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, akaba n’Umujyanama w’Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Ruzindana Rugasaguhunga, yamaze impungenge abahanzi abamenyesha ko kimwe n’abandi Banyarwanda, ufite ikibazo cy’ibimubeshaho yakwegera inzego z’ibanze zikamufasha.

Ati “Ibiryo birahari kandi biri gutangwa, ahantu hamwe gusa biri gutangirwa ni mu Isibo. Ntekereza ko abahanzi nabo kimwe n’abandi Banyarwanda ntawuzicwa n’inzara kandi ibyo kurya bihari.”

Yasabye abahanzi baba batari bazi gahunda yo gufata ibiryo kwegera abayobozi bo mu nzego z’ibanze bakabafasha kimwe n’abandi bose bafite iki kibazo.

Yongeyeho ko nta mwihariko wabaho mu gihe igihugu cyose gihangayikishijwe n’ibihe bikomeye kirimo byo guhangana n’ikwirakwira rya Covid-19.

Kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda hagatangira gushyirwaho ingamba zo kucyirinda, utubari twahise dufungwa.

Bamwe mu bahombeye bikomeye mu ifungwa ry’utubari, ni abanyamuziki bari batunzwe n’akazi ko gususurutsa abasohotse bifuza kuruhura mu mutwe.

Intore Tuyisenge yatakambiye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki, amusaba ko bazirikana abahanzi bajujubijwe n’ingaruka za Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .