00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intore Sundays: DJ Maphorisa na DJ Toxxyk babuze hiyambazwa Soul Natives (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 Ugushyingo 2022 saa 01:58
Yasuwe :

DJ Maphorisa utabashije kugera ahabereye igitaramo cya Intore Sundays na DJ Toxxyk wahageze ariko akahava adacuranze, batengushye abakunzi b’umuziki bari bitabiriye igitaramo Intore Sundays ari benshi.

Ni igitaramo cyebereye mu Mujyi wa Kigali mu ijoro ryo ku wa 6 Ugushyingo 2022 cyitabirwa n’abanyamujyi bari bakubise buzuye ahitwa Boogaloo hasanzwe hazwi cyane kubera ibirori bya Sunday Church.

Ku munota wa nyuma, ubwo ibi birori byari bitangiye IGIHE yamenye ko DJ Maphorisa atabashije kugera i Kigali ariko ku buryo bwihuse abari bateguye iki gitaramo bakaba bahise biyambaza Soul Natives.

Amakuru yavugaga ko DJ Maphorisa wari wacuranze muri Afurika y’Epfo mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 5 Ugushyingo, indege yaba yamusize bikarangira atitabiriye igitaramo cy’i Kigali.

Ahagana saa moya z’ijoro DJ Tyga yari atangiye gucurangira abakunzi b’umuziki bitabiraga ari benshi, uyu wamaze hafi isaha irenga ku rubyiniro yaje gukurikirwa na DJ Pyfo.

Mu buryo butamenywe na benshi, itsinda rya Soul Natives ryaje kugera ku rubyiniro mu mwihariko waryo wo gucuranga banavuza ingoma za kizungu, benshi mu bitabiriye iki gitaramo batashye banyuzwe.

Si benshi bibutse ko DJ Maphorisa na DJ Toxxyk bari bategujwe batacuranze kuko bari banyuzwe n’umuziki wa Soul Natives.

Ahagana saa munani z’ijoro nibwo igitaramo cyari gihumuje, ukabona abantu barataha baseta ibirenge kuko banyuzwe n’umuziki w’iri tsinda ariko bagataha batawuhaze uko babyifuzaga.

Urubyiniro rwari rwateguwe neza
DJ Tyga ni we wabimburiye abandi ku rubyiniro
DJ Pyfo yongeye kwemeza abakunzi b'umuziki
Ahabereye iki gitaramo hari hakubise huzuye
Iyi nkumi yashimishije abatari bake mu bitabiriye iki gitaramo
Soul Natives basimbuye DJ Maphorisa banyura abitabiriye iki gitaramo
Intore Sundays ni ibirori bihuza aba DJs b'abahanga n'abakunzi b'umuziki
Umuziki wabyiniwe mu birori bya Intore Sundays
Nubwo biyambajwe ku munota wa nyuma ariko banyuze abitabiriye iki gitaramo
Soul Natives baba bavanga imiziki banayicuranga

Amafoto: Nsengiyumva Emmy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .