Intimba ya Tonzi ku mubyeyi we wishwe urw’agashinyaguro muri Jenoside ahururijwe n’uwo yigishije

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Mata 2019 saa 08:28
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Uwitonze Clementine wamamaye mu muziki wo kuramya Imana nka Tonzi, yavuze ku rupfu rw’agashinyaguro umubyeyi we yapfuye muri Jenoside nyuma yo guhururizwa n’uwo yari yarigishije.

U Rwanda ruri kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abarenga miliyoni mu minsi ijana gusa.

Tonzi wamamaye mu ndirimbo ‘Humura’ ari mu bantu basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi kuko nyina ari mu bahitanywe nayo ndetse akicwa urw’agashinyaguro.

Mu butumwa yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram, Tonzi yatangaje ko umubyeyi we ikibabaje ari uko yahurijwe n’umuntu yari yarigishije yamubona akamwita inzoka akavuza induru kugeza bamwishe.

Ati “Mama, wishwe urw’ agashinyaguro, turakwibuka iteka, ingaruka zo kukubura turwana nazo umunsi ku wundi, ibyabaye ntibizongere. Kubona abagore bica abandi biri mu byandenze. Mama wagambaniwe n’umugore ndibuka induru ye akubonye bari baturekuye ngo tugende agasara ngo ntitugenda abonye inzoka, kumbe yari akumenye waramwigishije. Birenze ubwenge bwacu.”

Yakomeje ashimira kuba FPR Inkotanyi yaragobotse igahagarika Jenoside ikanasana umuryango nyarwanda.

Arakomeza ati “Ni inshingano zacu twese gukomeza kwiyubakira igihugu tudasigana, dukundana, dufashanya, twubakana umunsi ku wundi. Imana ikomeze guha umugisha igihugu cyacu.”

Tonzi yamaze imyaka 21 atarabona aho umubiri w’umubyeyi we uri ngo ushyingurwe mu cyubahiro, washyinguwe mu cyubahiro ku wa 20 Ugushyingo 2015 mu Karere ka Nyabihu ku rwibutso rwo Kunanga.

Tonzi iyo avuga umubyeyi we yemeza ko yari azi kubana, gukora cyane ndetse by’umwihariko agakunda gutoza abana be gukunda Imana cyane no kubana n’abandi amahoro.

Yari umuyoboke mu Itorero ry’Abadivantisti b’Umunsi wa Karindwi. Yari umunyabugeni ukomeye uboha, ufuma ndetse yari n’umuririmbyi.

Umubyeyi wa Tonzi yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Tonzi ni umwe mu bahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bazwi mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza