00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inteko y’Umuco yihanganishije umuryango wa Yvan Buravan

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 August 2022 saa 07:46
Yasuwe :

Inteko y’Umuco yihanganishije umuryango wa Yvan Buravan witabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa 17 Kanama 2022, ivuga ko nk’urwego rushinzwe guteza imbere ubuhanzi mu Rwanda, rwababajwe n’iyi nkuru.

Mu itangazo banyujije ku mbuga nkoranyambaga, Ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco bwavuze ko bwababajwe n’iyi nkuru ndetse bunaboneraho umwanya wo kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera.

Bati “Inteko y’Umuco ibabajwe n’inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umuhanzi Burabyo Yvan uzwi nka Yvan Buravan rwatangajwe n’umuryango we.”

Inteko y’umuco yashimye umurage mwiza wo gukunda no gukundisha abandi umuco gakondo w’u Rwanda Yvan Buravan asize mu rubyiruko ndetse n’abakunze.

Yavuze ko uyu muhanzi yari umufatanyabikorwa w’Inteko y’Umuco mu guteza imbere ubuhanzi bushingiye ku muco kandi yarangwaga n’ishyaka n’ubupfura mu byo akora agamije kutarekura umurage kugira ngo uganze yaba mu Rwanda no mu mahanga.

Yvan Buravan yitabye Imana afite imyaka 27 y'amavuko
Inteko y'Umuco yihanganishije umuryango wa Yvan Buravan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .