Real Pac yabwiye IGIHE ko amaze igihe ari kunoza neza uko azasohora album ye ya mbere harimo no kurangiza zimwe mu ndirimbo zigomba kuzaba ziriho.
Uyu muhanzi avuga ko intego ikomeye afite ari ugukora ibihangano bifasha Abanyarwanda kwishimisha ariko akavangamo n’izindi zirimo ubutumwa bw’urukundo, n’ubwatuma abantu bamukunda bakomeza kuryoherwa no kubaho bishimye.
Ati “Ubusanzwe nkora indirimbo nshaka kugira ngo abantu bishime. Nshaka no gukora izindi zitandukanye zirimo ubutumwa bwafasha abantu kubaho mu mudendezo kandi buri wese yishimiye uko abayeho. Mfata ubuhanzi nk’ubuhanuzi numva ko uko inganzo izajya inkirigita nanjye nzajya njya muri studio.”
Akomeza avuga ko mu 2021, agiye gukora uko ashoboye agasohora indirimbo zinogeye amatwi y’abafana kandi umuziki we ukagera kure, kuko biri mu ntego yihaye muri uyu mwaka mushya.
Yavuze ko album ye ya mbere yayihaye umwihariko w’uko izaba iriho indirimbo nyinshi yakoranye n’abandi bahanzi. Izaba ari album yumvikanisha neza intumbero ze mu muziki, ubuhanga bwe mu kuririmba, uburyo agaragara mu mashusho n’ibindi.
Real Pac yinjiye mu muziki abifashijwemo n’inshuti ye yo mu bwana Mr Kagame banakoranye indirimbo bise ‘Nkomeza’. Yakomeje urugendo rwe rw’umuziki anasohora indirimbo zirimo ‘So Fresh’ yakoranye na Mukadaff, ‘Komeza’ yakoranye na Fireman, ‘Self Service’ yakoranye na Bull Dogg n’izindi ariko zose ntabwo zageze kure cyane nk’uko yabyifuzaga, kuri ubu uyu musore yasohoye indirimbo yise ‘Badman’.
Patrick Tegera [Real Pac] avuka kuri Se w’Umunyarwanda na Nyina ufite inkomoko muri Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yakuriye mu Rwanda aho yavuye ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye mu Mujyi wa Kentucky ari naho akorera umuziki. Ahamaze imyaka icyenda.
Real Pac aje akurikira abandi bahanzi Nyarwanda bakorera umuziki mu mahanga barimo Meddy, Kitoko, Emmy, K8 Kavuyo, Kamichi, Alpha Rwirangira n’abandi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!