Intego Igiraneza yajyanye muri Miss Earth 2019 muri Philippines

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 Nzeri 2019 saa 10:17
Yasuwe :
0 0

Igiraneza Ndekwe Paulette werekeje muri Philippines aho yagiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth 2019, yavuze imigambi afite mu kurengera ibidukikije, binyuze mu matsinda azashinga mu mashuri.

Iri rushanwa rya Miss Earth rihuje abakobwa baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi. Ryatangijwe ku mugaragaro mu 2001, rifite intego yo kwifashisha ba Nyampinga mu buvugizi no guteza imbere ibidukikije.

Igiraneza wavuye mu Rwanda ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu, yageze muri Philippines mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 29 Nzeri 2019.

Mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga z’iri rushanwa, buri mukobwa yagiye avuga imigabo n’imigambi n’ikimuraje ishinga kizagira uruhare mu iterambere ry’igihugu cye ndetse n’Isi muri rusange.

Mu kwivuga yatangiye agaragaza ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igihugu kigacikamo igikuba ariko ubu iterambere rikataje, ndetse ari intangarugero ku bihugu byinshi.

Ati “Mu gihugu cyacu hashize imyaka 25 twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kimwe mu bihe bibi mu mateka y’u Rwanda aho abarenga miliyoni bishwe. Ntabwo twari dufite icyizere ko na rimwe igihugu cyacu kizatera imbere, ariko kubera ubuyobozi bwiza dufite ishyaka ryo gukunda igihugu n’ubumwe.”

“Ubu tuzwi nk’igihugu cyuzuye umutekano ndetse twabaye isoko ku mutekano w’ibindi bihugu. Ubukungu bw’u Rwanda bwashegeshwe bikomeye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 gusa bwarongeye bubyutsa umutwe. Ubukungu bw’u Rwanda bushingiye ku buhinzi bw’ikawa n’icyayi ndetse ahanini niho hava amafaranga menshi aturuka ku byoherezwa mu mahanga.”

Akomeza avuga ko ubukerarugendo nabwo buri gutera imbere bwihuta, ndetse buri mu byo u Rwanda rushingiyeho muri iki gihe, cyane ko muri iki gihugu ari ho honyine ingagi zishobora gusurwa mu mudendezo.

Arata ibyiza by’u Rwanda, avugamo n’umuganda ukorwa buri kwezi. Akomeza avuga ko nka Miss Earth Rwanda 2019 yabonye ko hari amahirwe menshi mu bijyanye n’ibidukikije ariko urubyiruko rubirenza ingohe, akaba ashaka gushinga amatsinda mu mashuri, akora ubukangurambaga bwo kwigisha abantu ibijyanye n’ibidukikije.

Ati "Benshi muri bo baba bashaka akazi kandi buri munsi igihugu cyacu kizakenera kuba gikeye kandi kirimo ibyatsi. Ubukangurambaga bwanjye ni ugushinga amatsinda mu mashuri mfashijwe n’abarimu, urubyiruko rukaba rwakwiga uko rurinda ibidukikije. Rukamenya ko ibidukikije bigira uruhare runini mu buzima bwa muntu, n’uko rwakwifashisha ibidukikije mu kwivana mu bukene bakaba ruhanga imirimo.”

Avuga ko bizafasha kugira ejo heza ndetse n’igihugu cyuzuyemo isuku n’amahumbezi kubera ko urubyiruko ari ejo n’imbaraga z’Isi.

Ndekwe yitabira iri rushanwa yabwiye ko IGIHE ko azagerageza agakora ibishoboka byose akarigiramo umwanya mwiza.

Yabaye Nyampinga w’Ishuri rya ETMR (Ecole Technical Muhazi Rwanda) mu 2016, yitabira Miss Rwanda 2019 ndetse aza kuba muri 20 bitabiriye irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019, ari nabwo bwa mbere ryari ribaye.

Kumuha amahirwe muri Miss Earth ni ugukunda no gutanga ibitekerezo ku mafoto ye atandukanye ku mbuga nkoranyambaga z’iri rushanwa.

Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwitabiriye Miss Earth, mu 2017 rwaserukiwe na Uwase Hirwa Honorine wubatse izina nka “Miss Igisabo” mu gihe mu mwaka ushize Umutoniwase Anastasie ari we waryitabiriye.

Ikamba muri iri rushanwa uyu mwaka rizatangwa mu ijoro ryo ku wa 26 Ukwakira 2019, mu birori bizabera mu nyubako ya Jesse M. Robredo Coliseum yo mu Mujyi wa Naga City muri Philippines.

Igiraneza afite imyaka 19, yiga mu mwaka wa Kabiri wa Kaminuza mu bijyanye n’Ikoranabuhanga.

Igiraneza Ndekwe Paulette ahagarariye u Rwanda muri Miss Earth 2019, yari no muri Miss Supranational Rwanda 2019 ntiyabasha kuza mu myanya y'imbere
Igiraneza Ndekwe Paulette yabaye Nyampinga w’Ishuri rya ETMR (Ecole Technical Muhazi Rwanda) mu 2016
Igiraneza ubwo yahagurukaga ku kibuga cy'indege i Kanombe
Ndekwe Paulette yiteguye gukora ibishoboka byose byazatuma atahana mu Rwanda ikamba rya Miss Earth ku nshuro ya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .