Iki gitaramo cyabereye ahitwa l’Espace Kacyiru mu mujyi wa Kigali, cyatangijwe n’umurishyo w’ingoma ziha ikaze abato n’abakuru bari bacyitabiriye.
Uyu murishyo w’ingoma wakurikiwe n’Uruyange, itsinda ry’abana bato bagize itorero Intayoberana nyuma hakurikira abaririmbyi banzitse baririmba indirimbo ya Niyigaba Vincent , ‘Izuba Rirarenze’.
Iki gitaramo cyarimo abana bato, abasore n’abakobwa batojwe gitore cyarimo abantu batandukanye barimo, Mariya Yohana, Rutangarwamaboko, n’abandi.
Iki gitaramo cyari kigizwe n’ibice bitatu birimo: Ikiramukanyo , umukomero n’ agashinguracumu cyanyuze benshi basabye ko cyaba kenshi gashoboka.
Rugano Kalisa, umuhanzi Mariya Yohani , Rutangarwamaboko, n’abandi bashimiye Intayoberana bizeza iri torero ko bagiye kubashakira ubufasha kuburyo iki gitaramo kizajya kiba inshuro nyinshi mu mwaka.
Rugano Kalisa yagize “Nanyuzwe cyane , ntabwo naherukaga ibi bintu cyera cyane, mwakoze cyane kandi mutahe mwumva mufite ishema kuko muri ibitangaza by’Imana, twamaze imyaka myinshi muri iki gihugu ariko twari tutaragera aho umwana twuzukuruje akora ibintu nkibi.”
Yakomeje agira ati “Mudusezeraho numvaga ntashaka gutaha, mwabana mwe tugiye kubashakira imfashanyo yose ishoboka, turebe uko mwategura ikindi gitaramo, nigishake kizabe ngaruka kwezi n’ukuri mwanejeje cyane.”
Mariya Yohani yagize ati “Nanezerewe cyane, kuko mbonye abo tuzasigira utubando rwacu, aba bana ntawe uragera ku myaka yacu, Aline warakoze cyane gutoza aba bana, muhumure ntabwo muri mwenyine.”
Umusizi Kayonga ka Musare yavuze ko kwibyara gutera ababyeyi ineza, umubyeyi wa Sangwa Aline yashimiwe cyane ku uruhare yagize atoza umwana we gukomera ku muco.
Umubyeyi wa Sangwa Alina wari muri iki gitaramo yifashishije ubutumwa buri mu ndirimbo ya Rugamba Sipiriyani yitwa Ikivi ashimira umukobwa we.
Yaririmbye agira ati “ Cya kivi nateruye kirananiye ndikamata ngo ncyuse ngasusumira. Ndumva intege ari nkeya, Zananiye nkibyuka, ndarekeye urumve shami nashibutse, Icyo kivi ni icyawe. Ubu nguhariye kucyusa, Mwana wanjye uzabe ingenzi, Uzase nanjye, urenzeho unsumbye, Ndabigusabye.”
Umupfumu Rutangarwamaboko yishimiye ibyakozwe n’Intayoberana nawe yemera ko azaba hafi iri torero abizeza ko nibamukenera azababa hafi uko ashoboye.
Ati “Imana y’i Rwanda ijye ihorana namwe, tugize umugisha ibi twigisha by’ubuzima bushingiye ku muco bikaba mu ngo nk’ubuzima kandi abantu bakabubamo kugeza ubwo tubona bugaba amashami angana gutya uru Rwanda ruzaba kwakundi twifuza kandi rwabaye.”
Yakomeje agira ati “Njye nanezerewe cyane nibutse byinshi , umugambi mwihaye nushyirwe mu ngiro vuba, tugize umugisha iki gitaramo cyajya kiba kenshi gashoboka ,ko tubona abandi baterana buri cyumweru kuki twe bitaba? mwa bana mwe nimunkenera nzitaba.”
Abari muri iki gitaramo bashimiye Kayigemera Aline Sangwa n’umugabo we Ndayizeye Emmanuel uzwi nka Nick Dimpoz umuba hafi mu gutoza iri torero rigizwe n’ibyiciro bine birimo Abakuru, Ibirezi (Abari b’itorero), Amasonga (Abasore b’itorero) n’Uruyange (Abana bato).
Uruyange rugizwe n’abana 50 ariko ababasha kujya ku rubyiniro bagatarama ni 30.
Ibirezi ni icyiciro kigizwe n’abakobwa 20, Amasonga ni abasore 25 mu gihe abakuru bagera kuri 15.
Abitabiriye iki gitaramo batashye banyuzwe bagira bati , “Intayoberana ntiziyoberana koko”


























Amafoto: Rwema Derrick
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!