Intambara y’ubutita iri gututumba hagati ya Muyoboke Alex na Oda Paccy

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 Ugushyingo 2020 saa 08:31
Yasuwe :
0 0

Intambara y’amagambo ikomeye iri gututumba hagati y’umuhanzikazi Oda Paccy akaba n’Umuyobozi wa Ladies Empire na Muyoboke Alex wari ushinzwe kuyishakira imirimo, aba bakaba baherutse gutandukana mu ibanga.

Iyi ntambara yakongejwe n’inkuru yakwirakwiye mu bitangazamakuru byo mu Rwanda bivuga ko Oda Paccy yashwanye n’abaterankunga bari bamufashije kwagura studio ye ya Ladies Empire.

Amakuru y’imbere muri Ladies Empire yashyizwe hanze, harimo avuga ko hari urubanza Oda Paccy yajyanyemo n’umuzungu wari wamuteye inkunga ndetse bikarangira uyu muhanzikazi atsinzwe.

Akijya hanze byababaje Oda Paccy bivugwa ko yarakajwe cyane n’uko Muyoboke yamuvuyemo, abinyujije kuri status ya WhatsApp, uyu muhanzikazi yanditse amagambo akomeye avuga ko yiteguye gushyira ukuri k’uyu mugabo hanze.

Oda Paccy yagize ati ”Ukuri kwawe nikujya hanze uzajya he? Hari abatinya kuvuga ukuri kwawe ariko wasanga igihe kigeze ngo ukuri kwawe kujye ahagaragara, uwo uri we.”

Aya magambo uyu muraperikazi yandikanye umujinya ntabwo yatinze kuri status ye kuko yahise ayasiba.

Muyoboke na Oda Paccy basinyanye amasezerano y’imyaka itatu bashwanye n’umwe utarangiye

Muri Mutarama 2020, nyuma y’umwaka umwe Oda Paccy afunguye studio ye bwite, yatangaje ko yamaze kuyagura ndetse yayikuye mu rugo iwe akayimurira Kicukiro ahazwi nka Sonatubes.

Icyo gihe yayimurikiye itangazamakuru, yari studio ijyanye n’igihe ndetse inagaragaza impinduka mu mikorere.

Byatangajwe ko Muyoboke Alex yinjiye muri Ladies Empire nk’ushinzwe kuyishakira amasoko.

Uyu mugabo nta cyatangajwe ku masezerano ye na Ladies Empire, ariko amakuru IGIHE ifitiye gihamya ni uko yahawe miliyoni 3 Frw zo kugira ngo akore aka kazi mu gihe cy’imyaka itatu, ndetse kuri aya mafaranga hiyongeragaho ko azajya anafata 30% by’ayo yinjije.

Aya masezerano ntabwo yamaze kabiri, ukwezi kubaye ukwa gatatu impande zombi zidacana uwaka.

Buri ruhande rushinja urundi ubusambo

Abari hafi ya Oda Paccy, bahamya ko uyu muhanzikazi ashinja Muyoboke ubusambo ku mafaranga bakoreye, ayo yahawe ntabashe kuyinjiza muri kompanyi ahubwo akayishyirira mu mifuka.

Hari ingero nyinshi zitangwa z’amafaranga bivugwa ko ariyo yateranyije impande zombi.

Muri aya harimo 500$ bivugwa ko Muyoboke yahawe n’umuyobozi wa MK1 TV, ubwo hafatwaga amashusho y’indirimbo ’Ndaryohewe.’ Amakuru avuga ko Muyoboke ngo yagejeje kuri Ladies Empire 100$.

Andi mafaranga ngo ni ayo bivugwa ko Oda Paccy yahaga Muyoboke ngo ayahe abanyamakuru nk’amashimwe y’uko bacuranga indirimbo ‘Ndaryohewe na Narahinduwe’ ariko ntatangwe.

Mu mafaranga bivugwa ko Oda Paccy ashinja Muyoboke, harimo ibihumbi 100 Frw yahawe na Patrick Maombi (Umujyanama wa Jules Sentore) mu ikorwa rya album ya Ruti Joel ariko bikarangira atinjiye muri kompanyi.

Aya kimwe n’andi mafaranga bivugwa ko yagiye yinjira mu mufuka wa Muyoboke, aho kwinjira muri kompanyi, niyo yabaye intandaro yo kurakara ku ruhande rwa Oda Paccy wahise afata icyemezo cyo guhagarika imikoranire na Muyoboke.

Nubwo ariko ku ruhande rwa Oda Paccy haturuka aya makuru, ku ruhande rwa Muyoboke ahamya ko studio hari amafaranga menshi yamugombaga atigeze ahabwa nyamara yarayakoreye.

Zimwe mu ngero zitangwa ni Camera yashakiye abakiliya batandukanye bayimaranye iminsi hafi 14, ikodeshwa 300 000 Frw.

Aha hakiyongeraho album ya Ruti Joel, Muyoboke yazanye nk’umukiliya. Bivugwa ko byibuza yari amaze kwinjiza arenga miliyoni 6 Frw.

Uyu mugabo wabaze amafaranga yakoreye yagiye kwishyuza, agezeyo ntiyayahabwa, ahubwo apfunyikirwa ay’urugendo kuko bamuhaye atagera kuri 200 000 Frw.

Ubwo yari ari kwishyuza aya mafaranga, ku ruhande rwa Muyoboke bavuga ko aribwo yatangiye kurebana ay’ingwe na Oda Paccy bahita batandukana.

Usibye amafaranga, Oda Paccy ashinja Muyoboke ubugambanyi

Oda Paccy avuga ko Muyoboke Alex yafashe iya mbere akabateranya n’umuterankunga bari biboneye bikarangira banatandukanye.

Ubwo Muyoboke yashyiraga umukono ku masezerano muri Ladies Empire, yasinyanye amasezerano n’umugore w’umufatanyabikorwa Oda Paccy yari yabonye witwa Helene Belle icyo gihe basinyana nka CEO w’iyi studio n’Umuyobozi wa Decent Entertainment.

Oda Paccy waburanaga n’uyu muterankunga ahamya ko studio ari iye, yiyambaje Muyoboke mu rukiko ngo atange ubuhamya bw’uwo basinyanye amasezerano. Iki gihe uyu mugabo yahise atangaza ko yayisinyanye na wa mufatanyabikorwa nawe wahamyaga ko studio ari iye.

Aha niho umwuka mubi hagati y’aba bombi warushijeho kwiyongerera, kuko Oda Paccy yatangiye gushinja Muyoboke ubugambanyi ndetse hakavugwa ko ari nawe wari wabanje kugumura uyu mufatanyabikorwa.

Umufatanyabikorwa wa Ladies Empire nyuma y’inama bivugwa ko yagiriwe na Muyoboke yatangiye gusaba ko yahabwa 70% y’uruhare kuri iyi studio Oda Paccy agasigarana 30%.

Kutumvikana kuri iyi ngingo nibyo byatumye hashozwa urubanza rwarangiye Oda Paccy atsinzwe ashinja Muyoboke kumugambanira.

Uku gutsindwa kwatumye ibikoresho bya Ladies Empire bisubizwa abafatanyabikorwa bari biyemeje gukorana na Oda Paccy.

Usibye ibikoresho, hari amakuru avuga ko Oda Paccy yaciwe miliyoni zirenga 32 Frw, icyakora ahita ajurira ibintu n’ubu bikiri mu nkiko.

Ibi byabaye muri Ladies Empire, bivugwa ko aribyo byatumye Oda Paccy ahindura izina rya Studio ndetse anahita ayimura aho yari iri.

Bite by’umuterankunga wabaye imbarutso yo gushwana kwa Muyoboke Alex na Oda Paccy

Bivugwa ko hari umuzungu wahaye Oda Paccy amafaranga ngo yagure studio ye Empire Record ayanyujije ku mugore we witwa Helene Belle akaba ariwe wagiranye amasezerano na Ladies Empire.

Iki gihe umushoramari yatanze ibikoresho byose bya studio yaba ibikora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Nubwo havugwa amakuru ko Muyoboke ari we wateranyije Oda Paccy n’abafatanyabikorwa bari bemeranyije imikoranire, hari andi avuga ko havutse ikibazo hagati y’uyu muhanzi n’umugore wari uhagarariye umufatanyabikorwa akaba n’umufasha we.

Iki gihe nibwo abafatanyabikorwa batangiye gusaba Oda Paccy ko yabaha 70% bya kompanyi agasigarana 30%, ntibabyumvikanaho bituma bitabaza inkiko ari nazo zabaye intandaro y’ibibazo.

Bivugwa ko Oda Paccy nyuma yo gutsindwa yaciwe amafaranga menshi cyane ndetse ahita ajuririra urukiko kuri ubu hakaba hategerejwe kuburana ubujurire.

Amakuru akomeza avuga ko aha ari naho havuye inkuru z’uko iyi Ladies Empire yagurishijwe igahita yitwa Classic Empire Records.

Ubwo hatahwaga Ladies Empire, Muyoboke yatangajwe nk'umwe mu bayobozi bayo
Muyoboke ubwo yari muri Ladies Empire
Muyoboke na Oda Paccy muri Ladies Empire bakoragamo
Muyoboke Alex na Oda Paccy bari kurebana ay'ingwe
Oda Paccy yibukije Muyoboke ko nawe abishatse yamushyira hanze
Ubutumwa Oda Paccy yashyize ku mbuga nkoranyambaga bwari bwuzuyemo uburakari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .