Eddy Kenzo yavuze ibi ubwo yatangaga ikiganiro kuri Bukedde TV aho yari yitabiriye ibirori byo gutangira umwaka mushya, byabereye kuri Sheraton Hotel muri Uganda.
Yagize ati “Ni ikibazo gikomeye cyane mu ruganda rwacu kuko ibibazo byose, turi guhura na byo byatangiye ubwo yabyutse umunsi umwe akinjira muri politiki. Ni bwo leta yatangiye kutugora, ari na yo mpamvu tubabaye.”
Kenzo avuga ko urugendo rwa Bobi Wine muri politiki, rwabangamiye cyane abanyamuziki bigatuma leta itangira kutabiyumvamo. Agashinja uyu mugabo kwangiza isura y’abahanzi.
Ati “Niba koko adukeneye, Isi izabibona, gusa buri gihe iyo avugana n’itangazamakuru yita abanyamuziki abasabirizi. Mbese ni ko mu by’ukuri nk’umuyobozi yakavuze? Ni ko avugana n’abana be? Cyangwa n’abantu akunda? Nkunda kutita ku by’abandi ariko ntabwo naceceka mu gihe umuntu atangiye kwangiza isura yacu, bitewe n’inyungu ze bwite.”
Eddy Kenzo yavuze aya magambo nyuma yaho mu minsi ishize Bobi Wine yari yumvikanye yita abahanzi, abasabirizi. Icyo gihe uyu mugabo yari yasabye abahanzi kureka gukomeza gusabiriza Leta mu gihe bategereje ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko arengera uburenganzira bw’abahanzi.
King Saha uri mu bahanzi bagezweho muri Uganda, nyuma y’ibyo Eddy Kenzo yatangaje kuri Bobi Wine, mu butumwa yacishije kuri X yabwiye uyu muhanzi ko akwiriye kwitonda, akirinda kuvuga Bobi Wine mu biganiro bye bidafite ishingiro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!