Uyu mugore w’imyaka 36 ubusanzwe witwa Angela White, wanamamaye mu muziki yasabye Tristan Thompson guhagarika gukomeza ‘‘gushaka kumenyekana’’ yifashishije umukobwa we.
Ni nyuma y’uko uyu mugabo asangije abantu ubutumwa kuri Instagram, avuga amagambo agaragaza ko afite “ubutumwa kuri Dream [umwana wa Chyna na Rob Kardashian] na True [umwana we w’umukobwa yabyaranye na Khloé Kardashian]’’.
Ni ubutumwa bwaherekejwe n’amashusho agira ati “Mfite abakobwa babiri, amazina yabo ni Dream, uwo ni umukobwa wanjye mukuru, na True ni uwa kabiri. Abo ni abakobwa banjye babiri, kandi mbakumbuye cyane. Ndabakunda cyane.”
Munsi y’ubwo butumwa bwa Thompson, Chyna yahise yihutira kumusubizanya umujinya agaragaza ko yiyitiriye umwana utari uwe.
Ati “Dream afite umubyeyi umwe w’umugore, Angela White n’umubyeyi umwe w’umugabo, Robert Kardashian.”
Yakomeje agira ati “Mu by’ukuri ntabwo nkunda kuvuga cyane, ariko ndarambiwe. Reka gushaka kwamamara ukoresheje umukobwa wanjye! Nk’ababyeyi, dufite uburenganzira bungana ku mwana, kandi dufite umubano mwiza kandi uhamye wo kumurera.”
Umukobwa wa Chyna witwa Dream Kardashian w’imyaka umunani, n’umukobwa wa Thompson, witwa True w’imyaka itandatu, bakunze kugaragara bari kumwe mu rugo rwa Khloé Kardashian.
Bombi bakunze kugaragara mu mashusho Khloé, w’imyaka 40, ashyira kuri konti ye ya Instagram, babyina kandi bishimye mu rugo rwe.
Uretse True, Thompson afite n’umuhungu witwa Tatum w’imyaka ibiri yabyaranye na Khloé. Afite kandi umuhungu witwa Prince Oliver w’imyaka umunani yabyaranye n’umunyamideli Jordan Craig, ndetse n’undi muhungu witwa Theo w’imyaka itatu afitanye n’undi munyamideli witwa Maralee Nichols.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!