00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intambara y’amagambo hagati y’umukobwa wa Zuma na Naomi Campbell

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Kanama 2021 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Umukobwa wa Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo witwa Jabu Zuma, yateranye amagambo n’umunyamideli Naomi Campbell wavuze ko se ari guhembera amacakubiri, nyuma y’imvururu zavutse ziturutse ku ifungwa rye.

Mu butumwa burebure Naomi aherutse gushyira kuri Instagram, yagaragaje ko Afurika y’Epfo yari intangarugero ku Isi yose ariko ibintu bikaba byarahinduye isura nyuma y’imyivumbagatanyo yabayeho iturutse ku ifungwa rya Zuma, abambari be bakigabiza imihanda.

Mu butumwa yandikiye Zuma akabukurikiza amafoto y’imyigaragambyo iri muri Afurika hari aho agira ati “ Iyi ntabwo ari Afurika y’Epfo nibuka ndetse miliyoni z’abanyafurika y’Epfo barwaniye. Afurika y’Epfo yakuyeho Apartheid , yeretse Isi ko impinduka zari zoroshye kuzikora. Iyayoboye urugamba rwo kurwanya SIDA, igashyira imbaraga mu kubaka Afurika y’Epfo nshya.”

Yakomeje avuga yagiye areba amashusho yo mu myaka mike ishize ukuntu Zuma yagiye ahakana ibyaha yashinjwe ndetse n’uko yagiye yanga kwitaba inkiko.

Yavuze ko abamushyigikiye bari gukora ibintu bidakwiriye bitwaje ko bari guharanira uburenganzira bwe, bakaba bari gukora ibikorwa bibi nyuma y’uko Apartheid ibayeho.

Nyuma y’ubu butumwa bwe umukobwa wa Jacob Zuma witwa Jabu Zuma yavuze ko uyu munyamideli avuga ibyo atazi ndetse n’amateka ya Afurika y’Epfo avuga yakurikiye ntayo azi.

Ati “ Iyo uba wararebye Zuma ari Perezida mu myaka yashize nk’uko ubivuga wari kuba uzi ko ibyo amaze iminsi arimo ari ugushaka ubutabera bwa nyabwo. Yashatse cyane kujya imbere y’inkiko, ashaka kwerekana ko arengana.”

Yavuze ko igihe kinini se yaburaga imbere y’inkiko byabaga byatewe nazo zamubwiraga ko kwitaba kwe kwasubitswe, ngo keretse rimwe yabuze kubera impamvu zari zirenze ubushobozi bwe.

Jabu Zuma yavuze ko kwigaragambya kw’abaturage no kwangiza ibintu ari imbaraga nke za Guverinoma ya Cyril Ramaphosa.

Ati “Kwigaragambya kw’abaturage kurahambaye kurusha gufungwa kwa Zuma. Abaturage ba Afurika y’Epfo barashonje, nta kazi bafite ndetse barambiwe kuba ahantu guverinoma ibafata nk’abadafite icyo bavuze. Nk’uko amateka abigaragaza iyo umukene adafite icyo kurya arya umukire.”

Akomeza abwira Naomi ko atari mu mwanya wo kugira icyo avuga kuri Zuma.

Jacob Zuma yakatiwe iki gihano ku wa 29 Kamena 2021, kubera kwanga kwitaba urukiko ngo yisobanure ku byaha akurikiranyweho birimo n’ibya ruswa. Iri buranisha Jacob Zuma yanze kwitabira ni iryabaye muri Gashyantare 2021.

Akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ububasha afite mu nyungu bwite, aho ngo ubwo uyu mugabo yari akiyoboye Afurika y’Epfo yahaye amasoko ya Leta abavandimwe batatu bakomoka mu Buhinde bazwi nka ‘the Guptas’ mu buryo bunyuranyije n’amategeko ngo kugeza n’aho bari bafite uburenganzira bwo guhitamo uba Minisitiri.

Zuma kandi akurikiranyweho ibindi byaha 16 birimo magendu, kunyereza umutungo na ruswa ngo yakoze mu 1999. Ibi birego bifite aho bihuriye n’indege z’intambara n’ibikoresho bya gisirikare Afurika y’Epfo yaguze n’ibigo byo mu Burayi itanze akayabo ka miliyari 5$. Iki gihe Zuma ngo yakiriye ruswa ya 279.751$ yahawe n’ikigo cyo mu Bufaransa cyitwa Thales.

Mu minsi ya nyuma ku butegetsi, Jacob Zuma yashyiriweho komisiyo ishinzwe gukora iperereza kuri ibi byaha. Ni komisiyo yari ikuriwe n’Umushinjacyaha Mukuru wungirije, Raymond Zondo.

Mu nshuro zose Zuma yagiye ahamagazwa n’iyi komisiyo yitabye rimwe, muri Nyakanga 2019, ubundi atangira gushinja Zondo kubogama. Kuva iki gihe yagiye yanga kwitaba akavuga ko arwaye ndetse afite izindi manza nyinshi agomba kwitegura.

Mu Ugushyingo 2020 yongeye kugaragara mu rukiko ariko aza kurekera kwitaba ataratangira kubazwa no kwiregura ku byaha akurikiranyweho.

Jacob Zuma w’imyaka 79 ari muri gereza aho ari kurangiza igifungo cy’amezi 15 yahawe nyuma yo guhamywa icyaha cyo gusuzugura urukiko. Uyu mukambwe yabaye Visi Perezida wa Afurika y’Epfo kuva mu 1999 kugera ubwo Perezida Thabo Mbeki yamwirukanaga mu 2005. Nyuma Zuma yabaye Umukuru w’Igihugu kuva mu 2009 kugeza mu 2018.

Amagambo ya Naomi Campbell ntabwo yanyuze umukobwa wa Zuma
Jacob Zuma mu minsi ishize yakatiwe gufungwa amezi 15

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .