00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inshuti za Rumaga ziganjemo ibyamamare zaganujwe kuri Album ye ya kabiri (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 June 2024 saa 01:11
Yasuwe :

Ibyamamare mu ngeri zitandukanye n’inshuti z’akadasohoka za Rumaga zaganujwe kuri album ya kabiri y’uyu musizi yise ‘Era’ mu birori byabereye ahitwa L’Espace mu ijoro ryo ku wa 6 Kamena 2024.

Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abarimo Juno Kizigenza, Chris Eazy, Mpundu France,Element Eleeeh,Kevin Kade, Rusine, Phil Peter, Uncle Austin, Rocky Kimomo n’abandi benshi yabumvishije byinshi mu bihangano bigize album ye ya kabiri yamaze no gushyira ku isoko.

Ni album iri kugura ibihumbi 50Frw, ikagurirwa ku rubuga rwa ‘Siga Rwanda’ iriho ibisigo icumi birimo ibyo yakoranye n’abarimo Kenny Sol, Kivumbi King, Bill Ruzima, Iriza JD, Papa Sava, Ismael Mwanafunzi na Clapton Kibonge.

Uretse kumvisha inshuti ze byinshi mu bisigo bigize iyi album, Junior Rumaga yanagiraga umwanya wo kubibaganirizaho akabasobanurira ndetse nabo nyuma baza kumubwira uko bayumvise.

Buri wese wafashe indangururamajwi muri ibi birori, yashimiye Junior Rumaga imbaraga akomeje gushyira mu guteza imbere ubusizi, maze bose biha umukoro wo kumushyigikira by’umwihariko ababishoboye bahita baba aba mbere bo kugura iyi album.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Junior Rumaga yavuze ko uburyo abantu bakiriye album ye ya mbere aribwo bwatumye yiyemeza gukora n’iya kabiri.

Ati “Iya mbere bayakiriye neza numva ni inshingano zanjye gukora iyindi kandi njye nka nyirayo nabarahira nkabizeza ko iyi ariyo nziza kurusha iya mbere.”

Rumaga avuga album ye ya mbere yamufashije kuzamura izina rye nk’umusizi wa mbere wari ubashije gukora umuzingo w’ibisigo akabishyira ku isoko.

Asobanura ko iyi album yamugize umusizi wa mbere mu mateka wari ukoze igitaramo cyo kumurika ibisigo mu busizi bw’u Rwanda.

Junior Rumaga yavuze ko yatangiye urugendo rwo gukora kuri album ye ya kabiri ateganya kugaragarizaho impano zitandukanye.

Ati “Igiti kimwe ntabwo kigira ishyamba, ndi kugerageza guhuriza abasizi banyuranye kuri album yanjye nshya mu rwego rwo kugaragaza impano zabo, mu Rwanda ntabwo umubare wacu ari mwinshi kandi usanga ari ubuhanzi bukenerwa bya buri munsi.”

Junior Rumaga aherutse gusohora igisigo yise ‘Rudahinyuka’ yakoranye na Bahali Ruth usanzwe ari umusizi wanahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu 2022.

Junior Rumaga yumvishaga inshuti ze ibisigo bigize album ye ya kabiri hanyuma akabibasobanurira muri make
Ni umugoriba warimo inshuti z'uyu musizi yari yatumiye
Junior Rumaga ari kumwe na France Mpundu ndetse na Nando
Clapton Kibonge wiyambajwe na Rumaga ni umwe mu bari bitabiriye uyu mugoroba
Uncle Austin yashimiye Junior Rumaga ukomeje guteza imbere ubusizi
Junior Rumaga na France Mpundu
Rocky Kimomo n'itsinda ry'abo bagendana bafatanye ifoto y'urwibutso na Junior Rumaga
Umunyarwenya Fally Merci yari yagiye gushyigikira Junior Rumaga
Juno Kizigenza wagize uruhare kuri album ya mbere ya Rumaga yari yagiye kumushyigikira
Zaba Missedcall uzwi muri sinema y'u Rwanda ni umwe mu bari batumiwe na Rumaga
Umunyamakuru akaba n'umunyarwenya, Rusine yari yatumiwe muri ibi birori
Umunyarwenya Rufendeke yari mu batumiwe na Junior Rumaga
Producer Kozze uzwi muri Country records yari yitabiriye ibi birori
Junior Giti ari mu ba mbere baguze album ya Rumaga
Chris Eazy ni umwe mu nshuti za Rumaga zari zagiye kumushyigikira
DJ Phil Peter yari yatumiwe mu birori bya Junior Rumaga
Kevin Kade uri mu bahanzi bagezweho nawe yari mu birori bya Rumaga
Element Eleeeh ni umwe mu bagira uruhare mu gutunganya ibisigo bya Junior Rumaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .