Ni inkweto uyu muhanzi yaserukanye mu kiganiro ‘Break fast with the stars’ aho Andy Bumuntu na Sandrine Isheja buri wa Gatanu w’icyumweru batumira umuntu w’icyamamare bakagirana ikiganiro.
Nyuma yo gufata amafoto y’uko bari mu kiganiro bambaye ku wa Gatanu tariki 27 Gicurasi 2022, bakayashyira ku mbuga nkoranyambaga, inkweto za Andy Bumuntu zakomeje kuba ikiganiro cya benshi batunguwe n’uko zasaga.
Uwitwa Ineza Golden yagize ati “Iyi nkweto ya Andy Bumuntu yatumye crush nari mufitiye ishira.”
Uyu kimwe n’abandi benshi bataramiye kuri Andy Bumuntu bamushinja kutita ku nkweto ze, uwitwa Mwizerwa Chalbert we yagize ati “Ubu iyo azitera umuti byari kumutwara iki?”
Andy Bumuntu amaze iminsi agiye gukora kuri Kiss FM aho ari gukorana na Sandrine Isheja mu kiganiro ‘Kiss Break Fast’ cya mu gitondo mu gihe Gentil Gedeon bari basanzwe bakorana yajyanywe mu kindi gitambuka ku gicamunsi cyiswe ‘Smart Kiss.’
Kayigi Andy Dick Fred uzwi nka Andy Bumuntu ni umusore w’imyaka 27, akaba ari umuvandimwe w’umuhanzi Umutare Gaby.
Iyi nkweto niyande wrong answer only 🤲😂 pic.twitter.com/g65nN72q5W
— Joselyine Chap (@joselyinechap) May 27, 2022
Iyi nkweto ya Andy Bumuntu yatumye crush nari mufitiye ishira😥😔
Mwaramutse neza rata abaswiti😘 mugire umunsi mwiza kandi muhahe muronke ndabakunda cyane🤗 pic.twitter.com/5uHdH3u0cH
— Ineza Golden (@GoldenIneza) May 28, 2022

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!