Frank Gashumba yavuze iyi nkuru ubwo yari kuri Radio4 iri mu zikomeye muri Uganda, aho agaragaza ko Sheilah yatangiye kubaka ubucuruzi bwe neza akiri ku ishuri, acuruza za ‘perruques’ n’indi misatsi y’ubwoko butandukanye ku byamamare nka Sheebah Karungi na Barbie Kyagulanyi.
Ati “Ndabikubwira gusa ntiwabyizera. Sheilah akiri mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, yajyaga acuruza imisatsi ku byamamare, agakura ibintu muri Brésil, akanazana amadarubindi y’izuba avanye mu Bushinwa, abicuruza ku bantu bazwi cyane.”
Uyu mugabo akomeza avuga ko rimwe, yari akeneye amafaranga menshi cyane angana na miliyoni 500 z’Amashingi ya Uganda ashaka kuyifashisha mu gikorwa yari afite, ariko aburaho miliyoni 100 z’Amashilingi.
Avuga ko icyo gihe yahise ahamagara Sheilah Gashumba amubaza niba yaba afite andi miliyoni 100 z’Amashilingi, undi ayamuha adatinze, ibyatumye abantu babivugaho cyane bagaragaza ko bidashoboka ku mwana wari muto nk’uwo.
Kuva iyi nkuru yajya hanze abantu batandukanye babaye nk’abatangajwe n’uburyo umwana wiga mu mashuri yisumbuye yaba yari afite aya mafaranga angana uko.
Umwe ati “"Birashoboka ko Sheilah yari amaze igihe afite amasezerano n’ibigo bikomeye by’ubucuruzi. Imana yamuhaye umugisha kuva kera.”
Undi ati “Ikibazo cy’abantu bakennye, duhora twumva ko ari ukubeshya iyo abantu bavuga ku mafaranga menshi.”
Hari n’uwavuze ko iyi nkuru ishobora gushyira abandi bakobwa bakiri bato ku gitutu, bakumva ko batarakora mu buryo buhagije kandi kubona atari ibintu biza mu nzozi.
Sheilah Gashumba nyuma yo kwibasirwa yabwiye abakobwa bagenzi be bashaka kwiteza imbere, ko bazitwa indaya ariko ibyo bikorwa n’abagabo bataragira icyo bageraho cyangwa b’abanebwe.
Ati “Umugabo wagize icyo ageraho, ufite umutekano mu bukungu utarigeze agura umukobwa azamwita indaya.”
Avuga ko abakobwa bafite intego badakwiriye gucibwa intege n’amagambo ahubwo bareba ibihembo byiza biri imbere kuri bo.
“Sheilah lent me Shs100 million when she was in Senior Four.” @FrankGashumba pic.twitter.com/MAOdVZt3iA
— Patro Uganda (@PatroUganda) April 14, 2025
Dear bold and ambitious young ladies, I’m writing this to prepare you that, you will be called all sorts of names especially ‘a prostitute’ when you become successful. Even when a woman has a big role in the corporate world, the insecure men will say ‘she slept a way up there’.… pic.twitter.com/yDbVZJmslG
— Sheilah C Gashumba (@SheilahGashumba) April 15, 2025


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!