Inkuru idasanzwe y’urukundo rwa Tuyisenge Intore n’umugore we bashakanye ari ababyara

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 Kamena 2020 saa 07:08
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi wamamaye mu ndirimbo z’amatora, iz’uturere n’izivuga ku iterambere na gahunda za leta y’u Rwanda, Intore Tuyisenge mu 2015 yashyingiranywe na Uwihirwe Joyeuse, umukobwa bahuje amaraso ku buryo nyirasenge ari na we nyirabukwe.

Uwihirwe Joyeuse yemereye IGIHE ko Tuyisenge bashakanye ari mubyara we ndetse bahamya ko batajya baterwa ipfunwe no kuba barashakanye ari ababyara.

Uwihirwe yagize ati ”Twari dusanzwe tuziranye njya mu rugo iwabo nawe aza, ariko numva iby’urukundo bitarimo, nyuma nibwo yaje arambwira ngo arankunda nkajya numva ari bimwe by’ababyara. Icyakora nyuma yambwiye ko yumva twabana nkamubera umugore akambera umugabo.”

Uyu mukobwa wigaga mu wa Gatanu w’amashuri yisumbuye, yavuze ko ubwo bajyaga kubana yumvaga wenda akiri muto icyakora baje kwemeranya kubana akomeza kwiga abana n’umugabo we.

Abajijwe igihe bari bamaze bakundana mbere yuko babana, Intore Tuyisenge yagize ati” Urumva abantu baturanye bakagenderana ntiwavuga ngo hashize igihe kingana iki kuko muri uko gusurana kuva mu buto hari harimo n’urukundo.”

Uwihirwe we yagize ati ”Ubundi 2010 nari muto cyane, Tuyisenge yari yaraje i Kigali tutakibonana cyane, yari yaratangiye n’umuziki twajya iwabo akaducurangira ariko nyine tukumva ko ari ibintu biraho. Ubwo rero yari ageze i Kigali yajyaga ahamagara kuri telefone ya mama akadusaba natwe bakaduha tukavugana rero yagera kuri njye bigatinda.”

“Nyuma twaje kwimuka tujya i Rwamagana amaze kubimenya hari habaye hafi akajya aza kudusura, mu 2013 nibwo yatangiye kuntereta mbona akomeje nanjye ndavuga nti ubwo afite gahunda reka nanjye mbijyemo nta kibazo.”

Umugore wa Tuyisenge yavuze ko yishimira kuba yarabanye na mubyara we kandi bakaba bakundana cyane.

Tuyisenge abajijwe impamvu yahisemo gushaka mubyara we yagize ati” Erega urukundo ntabwo barusunikiriza.”

Bombi bavuga ko nta nkomanga yuko bafitanye isano bigeze bagira, Uwihirwe ati” Ahubwo bituma mukunda cyane kuko ari mubyara wanjye.”

Babajijwe niba batarahuye n’ikibazo ubwo basezeranaga mu Murenge cyane ko babaza ibisekuruza, Intore Tuyisenge yagize ati “Nta kibazo byigeze bidutera.”

Uwihirwe yavuze ko atazibagirwa ukuntu umunsi umwe Tuyisenge yagombaga kujya gutaramira i Nyagatare yanyura i Rwamagana iwabo agahamagara nyirasenge akamubwira ko adashobora guca ku irembo kandi nyamara yarashakaga kwirebera umukunzi we.

Ati”Sinzibagirwa uko yahamagaye ngo Shanga ngiye Nyagatare ariko sinshaka guca ku rugo, ubwo nanjye agahita ampamagara ngo nsohoke tubonane, mu rugo bari bataramenya ko dukundana.”

Yaba Tuyisenge cyangwa umugore we bahamya ko iwabo nta kibazo byabateye kuba barakundanye ari ababyara ahubwo babyishimiye bakabashyingira ndetse kugeza ubu bishimira ko bafite umuryango mwiza.

Intore Tuyisenge na Uwihirwe kugeza ubu bafite umwana w’imfura yabo akaba yaravutse mu 2015 nyuma y’igihe gito aba bakoze ubukwe.

Ikiganiro na Intore Tuyisenge ndetse n’umugore we babana ari ababyara

Ubwo Intore Tuyisenge yasezeranaga mu murenge
Ubwo Intore Tuyisenge yasabaga mubyara we
Bamaze kwambikana impeta yo kubana akaramata bakava mu bubyara bagakora umuryango
Ubu Tuyisenge na mubyara we bagiye kwizihiza isabukuru y'imyaka itanu bamaze babana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .