Inkuru y’uko Nasty C agiye gutaramira i Kigali mu matwi ya benshi ihita ibasubiza mu myaka ine ishize ubwo aheruka gutaramira mu rw’imisozi igihumbi.
Ku wa 6 Mata 2018 ahahoze hitwa Platnum Club uyu munsi yitwa Guilt Club niho Nasty C yataramiye mu gitaramo yasizemo inkuru y’inkumi zarwaniye ko batahana kugeza ubwo bamwe batashye muri ‘boot’ y’imodoka.
Ubwo Nasty C yari ageze mu kabyiniro aho yagombaga gutaramira yasanze bamubikiye ibyicaro yagombaga kwicaranamo n’abantu be.
Agishyika mu byicaro, abari bashinzwe umutekano w’uyu muhanzi ntibazibagirwa akazi bahawe n’inkumi zari zitabiriye igitaramo zifuzaga kujya kwifotozanya n‘uyu muhanzi wo muri Afurika y’Epfo.
Uwagiraga amahirwe akemererwa kujya kwifotozanya n’uyu muhanzi yahabwaga umwanya muto agahita avayo asubira kubyina.
Icyakora uwitwa Umulisa Benitha cyangwa Queen Nitha agezeyo byahinduye isura kuko we atigeze avanwayo ahubwo yahawe ibyicaro hafi y’uyu muhanzi.
Nyuma y’umwanya muto, Nasty C yahamagawe ku rubyiniro ataramira abakunzi be bari bitabiriye ku bwinshi, arangiza gutarama hahita hashakishwa uko yahita yitahira.
Iki gihe abashinzwe umutekano baramusohoye bamujyana mu modoka yagombaga kumugeza kuri hoteli yari acumbitsemo.
Ubwo yerekezaga ku modoka za nkumi zose zarwaniraga kwicarana nawe nazo zaharaniye gutahana nawe ariko ntibyakunda ko bose bakwirwa mu modoka.
Nasty C wari kumwe n’abantu bake binjiye mu modoka imyanya isigaye yuzuzwamo za nkumi.
Ubwo imodoka yari imaze kuzura, bamwe banze ko ibasiga basaba abari bashinzwe umutekano wa Nasty C kubashyira muri ‘boot’ y’imodoka.
Nyuma y’uko imodoka yari itwaye uyu muhanzi n’inkumi zari zabashije kujyana nawe yuzuye, abari basigaye baje kohererezwa indi nabo basanga uyu muhanzi aho yari acumbitse.
Ibyo barwaniraga kujya gukora kuri hoteli uyu muhanzi yari acumbitsemo byabara uwari uhari cyangwa uwabibonye, camera z’abanyamakuru zagarukiye muri parikingi y’aho yari acumbitse.
Nasty C ategerejwe mu gitaramo ‘Choplife Kigali’ kizaba kuwa 25 Kamena 2022, akazataramana n’abarimo; Tekno Miles,Fave, Khaligraph Jones kikazayoborwa na DJ Neptune uri mu bakomeye muri Afurika.
Uretse aba bazaba bavuye hanze bagiye gutaramira i Kigali, Abanyarwanda biganjemo abagezweho muri iyi minsi nabo batumiwe mu gitaramo Choplife Kigali, harimo; Bruce Melodie, Okkama, Kenny Sol, Bushali, Ariel Wayz, Afrique bakazafatanya na DJ Toxxyk na DJ Ira.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!