Ni ibirori byari mu bihenze bibera muri Uganda, aho abaguze amatike mbere ya tariki 15 Ukuboza 2022, bayaguze ku bihumbi 75 UGX mu gihe nyuma bayaguze ibihumbi 100UGX.
Ameza yicaraho abantu batanu yaguraga miliyoni 2UGX mu gihe ameza y’abantu umunani yo yaguraga miliyoni 4UGX.
Guhenda kw’iki gitaramo ntabwo byakibujije kwitabirwa n’imbaga y’abakunzi b’ibirori muri Uganda cyane ko aho cyabereye hari hakubise huzuye.
Icyakora nubwo byari ibirori byiza kuri bamwe, Zari wagiteguye wari wanaserukanye n’umukunzi we yatashye arira ayo kwarika nyuma yo kwibwa telefone ye.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Zari yavuze ko ikimubabaje atari ukwibwa telefone ahubwo ari uko yari irimo amashusho n’amafoto afata nk’urwibutso ku bana be.
Zari yavuze ko uyifite yakora ibishoboka byose akayimugezaho akamwishyura amafaranga yose ashaka ariko akongera kubona amafoto n’amashusho y’urwibutso ku bana be.













Amafoto: Focus Eye
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!