00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkumi z’ikimero n’abasore b’abataramyi bitabiriye igitaramo cyacuranzemo DJ Alisha (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 April 2022 saa 04:11
Yasuwe :

Inkumi z’ikimero n’abasore b’abataramyi bari babukereye mu gitaramo cya ‘Ijuru Silent Disco’ cyari cyacuranzemo DJ Alisha uri mu bakomeye i Kampala muri Uganda.

Ni igitaramo cyabereye muri ONOMO Hotel cyitabirwa n’amagana y’abanyamujyi bari bakereye kubyinira umuziki muri ‘ecouteurs’.

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 1 Mata 2022, cyari cyatumiwemo DJ Alisha wafatanyaga n’abarimo; DJ Brianne, DJ Diallo, DJ Phil Peter, DJ Kendrick na DJ Junior n’abandi benshi.

Dj Alisha wanyuze abitabiriye iki gitaramo ni Umunyarwandakazi utuye mu gihugu cya Uganda akaba icyamamare mu kuvanga imiziki.

Uyu mukobwa aherutse no gucuranga mu gitaramo cya Blankets&Wine kiri mu bikomeye bibera i Kampala, muri uyu mwaka cyari cyatumiwemo Bruce Melodie.

Abakunzi b'umuziki bari bitabiriye ku bwinshi
Muri ONOMO Hotel hari hakubise huzuye
Aba Djs batandukanye bari bakereye gususurutsa abitabiriye iki gitaramo
DJ Alisha asusurutsa abakunzi b'umuziki
DJ Phil Peter yitegereza uko DJ Alisha abigenza
DJ Alisha yafatanyaga na DJ Phil Peter mu gususurutsa abakunzi b'umuziki
Abitabiriye igitaramo bifuzaga gufata ifoto y'urwibutso na DJ Alisha
DJ Brianne na DJ Alisha bari gucurangira abitabiriye igitaramo
Nyuma yo gususurutsa abantu yishe icyaka
Umuziki uraryoha wa mugani
Abakunzi b'umuziki bari babukereye
Buri wese aba abyina ibyo yumva kuko ntibaba bumva bimwe
Buri wese abyina mu mujyo we bitewe n'umuziki ari kumva
Unaniwe arambika hasi akabanza gutora agatege akica n'icyaka
Hari abahitamo gucinya akaziki biyicariye
Ibi birori byongera guhuza abantu, mu masaha akuze baba baganira babwizanya ukuri
Uyu yahisemo kuza yambaye ku buryo utamubona mu maso
Uko amasaha akura niko ubushyuhe bwiyongera, bakikura amashati
Biba ari ibirori biryoheye ijisho

Amafoto: Nezerwa Salomon


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .