Ni igitaramo cyabaye ijoro ryo ku wa 28 kugeza mu rukerera rwo ku wa 29 Ukuboza 2024. Cyateguwe na Taurus Entertainment yo muri Canada izwiho gutegura ibitaramo bitandukanye.
DJ MadMaxx wo mu Bufaransa wari umushyitsi mukuru muri iki gitaramo yagiye ku rubyiniro yitezwe na benshi, bari bari muri iki gitaramo cyari cyakubise cyuzuye aho cyabereye.
Uyu musore bamwe bari biteze ko acuranga indirimbo zo mu bihugu by’i Burayi cyangwa izindi zitarimo n’izo muri Afurika, ariko si ko byagenze kuko yacuranze uruvange rw’indirimbo zirimo n’izo mu Rwanda bishimisha benshi.
Mu ndirimbo yacuranze harimo ‘Dami Duro’, ‘Available’ na ‘Ayee’ za Davido, ‘Collabo’ ya Don Jazzy na P-Square, ‘Girl on Fire’ ya Alicia Keys, ‘Slowly’ na ‘Carolina’ za Meddy.
Hari kandi ‘4 Kampé’ y’umunya-Haiti Joé Dwèt Filé iri mu ndirimbo zigezweho cyane, ‘Mnike’ ya Tumelo.za and Tyler ICU, ‘Kulosa’ ya Oxlade n’izindi nyinshi ziganjemo izo muri Afurika zirimo n’Amapiano.
Uyu musore ufite umwihariko mu gucuranga yanyuzagamo, akegera abari bitabiriye iki gitaramo akanabyina. Ajya gusoza yabasabye kuzamura telefone bagacana amatoroshi arangije afatana ifoto nabo azinga ibyuma arataha.
Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!