00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burna Boy yashinjwe kwambura inkumi baryamanye ayishukisha Lamborghini

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 February 2025 saa 03:11
Yasuwe :

Mu minota irenga 40, umukobwa witwa Sophia Egbueje yaciye igikuba nyuma y’uko avuze ko yaryamanye na Burna Boy, akabikora nyuma y’uko uyu mugabo w’umukire amwemereye kumugurira imodoka yo mu bwoko bwa Lamborghini ariko igahera mu magambo gusa.

Sophia Egbueje w’imyaka 28, ni umukobwa w’ikimero uri mu bihagazeho muri Nigeria, akaba azwiho kubaho ubuzima buhenze. Amafaranga ayakura muri byinshi, uretse ko azwi nk’umushabitsi n’umunyamideli.

Mu byo akunda harimo no gutembera kuko yanageze mu Rwanda mu 2022. Iyo za Los Angeles mu mikino ya NBA, Sophia urahamusanga. Ni umukobwa wihaye bitari bimwe byo gushakisha.

Gusa yakwiha yagira, buryo ngo ntawanga ijana mu rindi. Sophia agira inshuti magara yitwa Ama Reginald, uyu nawe akaba aziranye na Burna Boy, umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye ku Isi.

Kimwe mu bintu Ama azi kuri Burna Boy, ni uko ari umugabo wihaye, kandi iyo inkumi yamushimishije cyane cyane mu buriri, agira atya akikora mu ikofi akayiremera.

Aha rero niho Sophia aziramo. Uyu mukobwa w’ikimero kidasanzwe, yari umukandida mwiza cyane w’abo Burna Boy aba yifuza.

Aba bombi baje guhura, Ama yibira Sophia iri banga, amubwira ko Burna Boy ari ikimenyabose iyo bigeze ku guhonga abakobwa ibintu, ndetse anamuha ingero z’abarimo Cullinan yahinduriye ubuzima.

Sophia yasubiyemo amagambo Ama yamubwiye agira ati “Yarambwiye ngo mukundwa wamufata neza, umenye ko ari we waguriye Stefflon Don imodoka yo mu bwoko bwa Cullinan. Ni umugabo ushora mu bakobwa rwose, gerageza umufate neza.”

Ama ntiyagarukiye aho kuko nyuma yo gutanga amakuru, yanahuje aba bombi, ubwo bajya mu mishinga birangira bemeranyije kwihina mu mbere bakagira uko bigenza.

Inshuro ebyiri zose, ibintu byari ibicika hagati y’aba bombi, nyamukobwa akora iyo bwabaga atanga ibyishimo bisendereye mu buriri.

Hagati aho, mu gihe ibintu byari ibicika mu mbere, Sophia yari aryamye ku isezerano yahawe na Burna Boy, wamurebye mu maso akamubwira ko ubwiza bwe buberanye n’imodoka y’agatangaza yo mu bwoko bwa Lamborghini.

Iri sezerano ryatumye Sophia yitanga atitangiriye itama, kugeza ubwo kera kabaye, atangiye kwishyuza ya modoka. Aha niho ibibazo byose byatangiriye kuko ubanza Burna Boy yarabaye nka wa mugabo wamanitse agati yicaye, ariko yajya kukamanura akanga guhaguruka.

Aba bombi ngo batangiye kuvugana nabi, Burna Boy akajya yuka inabi uyu mukobwa nyamara ntacyo atakoze ngo atsindire iyi modoka.

Gusa ibyo kuvuga nabi byaje gukendera, kera kabaye Burna Boy asaba Sophia gutuza, amubwira ko imodoka azayimuha ariko atazayimugurira, ahubwo ko azamuha amafaranga undi akigira ku isoko, agahitamo imubereye. Aha niho yahereye amusaba gutuza agategereza yihanganye.

Iri sezerano ntiryubahirijwe, neza neza birangira Sophia adahawe imodoka ndetse akurayo amaso burundu, nyamara ntacyo atari yakoze ngo ayitsindire, ubwo nawe urumva uburyo agahinda kamushenguye umutima.

Icyakora Sophia ntabwo ari umukobwa woroshye kuko nubwo yasabaga imodoka, nawe afite ubushobozi bwo kuyigurira. Mu rwego rwo kwanga agasuzuguro, Sophia yaje kujya ku isoko, akora mu ikofi ye, yizingura Lamborghini y’akataraboneka.

Kuri Burna Boy, ibye ntibyari burangire gutyo gusa. Sophia yahagaritse gukurikira uyu muhanzi ku mbuga nkoranyambaga ze zose, ndetse ahagarika imikoranire iyo ari yo yose ishobora kubahuza.

Hagati aho, Burna Boy yaruciye ararumira, ubanza ahari umwanya wamubanye muto kuko ejo bundi aha ku itariki ya 1 Werurwe, yitegura gutaramira muri Kenya, aho bivugwa ko yishyuwe ari hejuru y’ibihumbi 900$, amafaranga ashobora kugura Lamborghini imwe mu buryo bworoshye.

Icyakora kuri Chukwukere Sarah Ujunwa, umwe mu bakinnyi ba filime babiciye bigacika muri Nigeria, yashimangiye ko iyi nkuru ikwiriye kuvamo amasomo.

Uyu mugore yavuze ko abakobwa baryamana n’abagabo b’abakire mu rwego rwo kubashimisha, bakwiriye guca akenge, bakabanza kujya baka aba bagabo ibyo babemereye, mbere y’uko bajya guca igikuba mu buriri.

Ujunwa yavuze ko muri kamere y’abagabo, iyo bamaze kubona icyo bifuzaga ku mukobwa, bahita bamwihorera, bagatangira kumubeshyabeshya, ikintu abona gishobora gucika mu gihe abakobwa babanje guhabwa ibyo bemerewe, mbere yo kwishimisha.

Ati "Ntuzigere wizera isezerano ry’umugabo ugushaka, niba wiyemeje kuryamana nawe, jya umwishyuza mbere kuko iyo ageze ku byo yifuza, atangira gushyira ubwenge ku gihe agahita ahinduka.”

Sophia Egbueje w'ikimero kidasanzwe yabeshywe na Burna Boy imodoka ya Lamborghini
Sophia akunda gutembera, aho akunze kureba imikino ya NBA
Sophia Egbueje yaciye agasuzuguro, yigurira Lamboghini mu mafaranga ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .