Ni irushanwa ryasojwe mu ijoro ryo ku wa 14 Mutarama 2023 ryegukanwa n’Umunya-Amerika witwa R’Bonney Gabriel.
Nigeria yari ihagarariwe n’umukobwa witwa Montana Onose Felix wifashishijwe na King James mu ndirimbo ‘Uyu mutima’.
King James yigeze kubwira IGIHE ko atazi byinshi kuri uyu mukobwa usibye kuba ari umunyamideli wabigize umwuga.
Mu mpeshyi y’umwaka ushize nibwo King James yasohoye indirimbo ‘Uyu mutima’ yakozwe na Madebeats amashusho yayo afatirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abifashijwemo na Cedru.
Ni ho King James yahuriye n’uyu mukobwa usanzwe akorera akazi ke ko kumurika imideli muri Texas ari naho asanzwe atuye.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!