Ni ibintu byatangiye ubwo uyu mukobwa yamaraga kwambikwa rya Miss Rwanda mu 2016, ariko we iyo yivuga yemeza ko yamaze kwiyakira ndetse nta kintu na kimwe kikimuhungabanya cyane cyane ko iyo bije ku bijyanye no kumwisabira.
Nko hambere aha muri Nzeri umwaka ushize, aheruka kwandika amagambo kuri Twitter akangurira abakobwa b’abangavu kwihagararaho no kudashukwa ngo baterwe inda zitateganyijwe, ateza urunturuntu bamwe baramwibasira bikomeye.
Icyo gihe uburakari bwakuruwe n’amagambo yanditse agira ati “Mureke gutwita nk’uko umuntu yandura ibicurane. Mwige kuganirira mu ruganiriro, mureke kujya kuganirira ku buriri’.
Ibyo byavuyeho abantu baba batuje ho gatoya maze muri Mutarama uyu mwaka nabwo yongera gukurura impaka ubwo yavugaga ko hajya habaho ibirori byo gusezera ku busore, maze asembura ibitekerezo bya benshi.
Ubu yibasiwe biturutse ku ikanzu yajyanye mu itoranywa ry’abakobwa 20 babonye itike yo kujya mu mwiherero wa Miss Rwanda mu 2021
Iyi kanzu ndende ikozwe mu buryo umugongo wose n’inda hashyizweho akenda kajya gusa n’umubiri w’umuntu ku buryo benshi bagize ngo nta kindi kintu cyarengagaho kuri iyo kanzu ku buryo inda yose n’umugongo biri hanze kandi atari ko biri.
Iyi kanzu Mutesi Jolly yari yambaye ifite imisusire nk’iy’iyo Stella McCartney yakoreye umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty [Rihanna] akayambara mu birori bya MET Gala 2014.
Tanga Design wadoze iyi kanzu mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko nta byinshi yayivugaho gusa icyo yavuga ari uko ari Mutesi Jolly wamuhaye igitekerezo cyo kuyidoda uko imeze ntacyo ahinduyeho.
Ati “Ubundi njye mbere yo kudoda ndabanza nkashushanya, kuri iriya kanzu si ko bimeze kuko Mutesi Jolly niwe waje anyereka ikanzu ashaka ndayimudodera. Ntabwo igishushanyo cyayo cyamvuye mu mutwe.”
Mu butumwa butandukanye bwagiye bushyirwa ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri Twitter benshi banenze Mutesi Jolly kubera iyi kanzu abandi bavuga ko yari aberewe.
Nka @BlackLivzyagize ati “Ibintu byo kwigana ibyamamare ku Isi biri ku rwego ruhambaye urabona bizavamo? Gusa ntabwo ari ukukwendereza!”
Ubu butumwa bwakurikiwe n’ubundi bwinshi bw’abantu batandukanye nka, @ericmaverick250 wahise yandika amagambo aboneka muri Matayo 10:26 ati “Ntimukabatinye rero, kuko nta kintu gihishe kitazagaragara, nta n’igihishiriwe kitazamenyekana.”
@igor_1st we yavuze ko bigoranye kugira uwo umuntu anenga bitewe n’iyi kanzu yakozwe ikomowe ku ya Rihanna ndetse n’uko Mutesi Jolly yagiye yifotoza neza ayambaye nk’uko Rihanna yabikoraga muri MET Gala 2014.
Undi we yavuze ati “Abantu bazavuga ko batari kukwendereza cyane babikore mu buryo butangaje.”
@donrwanda we yavuze ko abantu badakwiriye kwiha Jolly kuko na Rihanna atari we wavumbuye ikanzu idozwe muri buriya buryo.
@jmvianney9 we yaninuye Jolly avuga ko ‘Iyo mukorogo yawe irarenze koko! Urebe uyigabanye cyangwa uyihagarike kuko nta cyiza kirimo kuko mu gihe kiri imbere uzahura n’ingaruka zayo.”
Ibi abihuje na @Marcellin07 wavuze ko Rihanna we imubereye kandi we isura ye ikaba isa no ku nda, mu gihe Jolly we atari ko bimeze.
@confibucyana we yashimiye Tanga wakoze iyi kanzu avuga ko ari gukora ibintu byiza bucece.
Rihanna x niwe wavumbuye iyo style? Why Always Africans😭 https://t.co/15uNxy3obw
— Mazendore🤔🇷🇼 (@donrwanda) March 8, 2021
Yambaye akantu keza ko mu mutwe kameze nkaho ariho Araroba ubwenge🥰....From Micheal Jackson to Rihanna ...A queen 🙌🏿 https://t.co/Da7RNhYEQp
— Ngabo Ariel (@NgaboAriel) March 7, 2021
If i speak 😭😭😭 https://t.co/U7QjMs2yen
— Martine🍫 (@_martinational_) March 7, 2021
At least Riri got abs, tattoo and surely isura ye isa no kunda https://t.co/J2NtLAsrkK
— NTARIYASI (@Marcellin07) March 7, 2021
People will say no offense then offend you in a craziest way😂😂😂😂 https://t.co/x4GyJsTecK
— 🅼🆄🅽🆈🆄🆁🅰🅽🅶🅰🅱🅾 (@El_Hefee) March 7, 2021
Rare vid of tanga copying the design https://t.co/SlyNPpnJCT pic.twitter.com/hEMIDiBfvC
— Umwana W’umwirabura (@wumwirabura) March 7, 2021
Perfect example of a role model😂😂😂😂
Should we blame the designer or the one in the dress
But above all same shoot angles !
Hell nah🙆🏿😂😂😂 https://t.co/yFqtxgOqLj— umwana w' igikara🇷🇼 (@igor_1st) March 7, 2021
Who wore it better? https://t.co/3CEVGeYqAz
— Uwase Ndoli (@uwase_bora) March 7, 2021
Nimwiza kuribyose https://t.co/n8QnMcziqU
— emmanuel (@emmanue64801871) March 8, 2021
Jolly nawe urakabya kweli ! Ubuse iyi kanzu koko !!!!!!!!!!!!!!!! https://t.co/K3yMarXwRo
— Eng.Regis Lf (@liberaregis188) March 7, 2021
You still look scrumptious. https://t.co/v6xTaRweAp
— KILLER VIBES 💀 (@Kazungu87678146) March 7, 2021
You look amazing in that style kudos to @tangadesigns he is doing something great low key 🙌 https://t.co/EenoLl2GwS
— CONFIANCE BUCYANA (@confibucyana) March 7, 2021
Iyo mukorogo yawe irarenze kweli. Urabe uyigabanye canke uyihagarike kuk ntaciza kirimwo à la longue tu verras ses effets négatifs. https://t.co/nrU5xYRUdw
— Jean Marie Vianney IRAKOZE (@jmvianney9) March 7, 2021
Beautiful @JollyMutesi @tangadesigns 😍😍😍✨✨✨✨ https://t.co/YTGGkX4wNn
— Nirere Shanel (@NirereShanel) March 7, 2021
Oooh dzamnnnn you should be attending Metgala https://t.co/TqELvTdzLy
— N T I W A B Y U M V 💀 (@__Greyson_) March 7, 2021
Bisaba imyitozo ngororangingo zivanze na sit ups nyinshi, ukanywa amazi y'akazuyaze, ukarya imboga n'imbuto nyinshi. Iyo byanze ufata umwenda wa Banki uzatuma uhangayika, ukabura appetit.
Gusa komerezaho Miss wacu, imbavu umunani ndazibaze. https://t.co/8gk9AVKBzr— KARANGWASewase🇷🇼 (@KARANGWASewase) March 7, 2021
https://t.co/0BCQEmnPEl pic.twitter.com/5sAkWgoXJo
— 🔺 (@_animaniaxx_) March 7, 2021
Wambaye nabi basi 😭🤦🏽♂️ https://t.co/tH41JET5zM
— Eri (@Frankstonech) March 7, 2021
Abagabo bagorwaaa .. Subu bafata hehe? https://t.co/9vXqmXfwFe
— Clara Pichette Marie (@CKibeho) March 7, 2021
I jya kumurema yariyaraye imurota @JollyMutesi yewee natwe tuzabyare abakobwa , ururubuto ni isanzure https://t.co/UUWJMKSOEu
— Nkunda u Rwanda🇷🇼 (@henry_nkaka) March 7, 2021






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!