00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkomoko y’igitekerezo n’aho ageze imyiteguro: Twasuye Ishimwe ushaka kwandikwa muri ‘Guinness des records’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 May 2025 saa 11:17
Yasuwe :

Ishimwe Akanigi Melissa uri mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda mu 2020, ageze kure imyiteguro yo gushyiraho agahigo ko gukina umukino wa ‘Golf’ akazenguruka ikibuga cyose munsi y’iminota 55.

Ni igikorwa byitezwe ko kizabera ku kibuga cya Golf i Nyarutarama ku wa 8 Gicurasi 2025 kuva Saa Sita z’amanywa.

Ni igitekerezo uyu mukobwa ahamya ko yagize mu gihe yiteguraga kwinjira mu mwaka wa 2025, ubwo yari ari kwandika imigabo n’imigambi agiye kuwinjiranamo nyuma yo kureba agasanga aka gace ntawe urakesamo umuhigo muri ‘Guinness des records’.

Uyu mukobwa ubura iminsi mbarwa akigaba mu kibuga guhatanira gushyira izina rye mu gitabo cy’abanyabigwi ‘Guinness des records’, IGIHE yamusuye mu kureba aho ageze imyiteguro.

Ishimwe witoreza ku kibuga cya Golf i Nyarutarama, yavuze ko yiteguye bihagije ku buryo yizeye gutsinda igerageza.

Ati “Imyiteguro nyigeze kure, harabura iminsi mike cyane kuko nzakina tariki 8 Gicurasi 2025, ntabwo ari ibintu byoroshye gusa ni ibintu bishoboka. Nshaka kubikorera abana b’abakobwa n’abagore batekereza ko umukino wa Golf ari uw’abagabo gusa, nkabereka ko ushobora kuwukina kandi ukabamo icyitegererezo.”

Ishimwe ntabwo atewe ubwoba no kuzazenguruka ikibuga cya Golf akina imyobo yose mu minota 55 cyane ko amaze amezi ane yitoreza kuzitwara neza.

Ni umukobwa ushimira inzego za Leta ndetse n’ubuyobozi bw’umukino wa Golf mu Rwanda cyane ko bamushyigikiye kuva yatangira iki gitekerezo.

Ati “Navuga ko nka Minisiteri ya Siporo bishimiye kuba ari ikintu kigiye gukorwa n’umwana w’umukobwa […] n’izindi nzego ubona ko ari ikintu bashyigikiye cyane.”

Ishimwe wamaze kwandikira ubuyobozi bwa ‘Guinness des records’ akemererwa guhatanira gushyiraho aka gahigo katigeze gakorwa n’uwo ariwe wese, yahawe amabwiriza azubahiriza mu gihe ari gukina kugira ngo ibipimo bye bihabwe agaciro.

Ishimwe Akanigi Melissa uri guhatanira gushyiraho aka gahigo, yamenyekanye mu 2020 ubwo yari yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda nubwo atabashije kugira ikamba yegukana.

Uyu mukobwa yifuje gushyiraho agahigo mu mukino wa Golf nyuma y’imyaka hafi ibiri atangiye kuwukina.

Ishimwe amaze amezi ane yitegura kwesa agahigo mu mukino wa Golf
Ishimwe agiye kwesa agahigo ko gukina ikibuga cya Golf cyose mu minota itarenze 55
Mu kiganiro twagiranye, Ishimwe yahamije ko yiteguye bihagije igisigaye ari umunsi w'irushanwa
Uretse kuba yiteguye, Ishimwe ahamya ko ashyigikiwe n'inzego zitandukanye zishinzwe guteza imbere siporo
Ishimwe yifuza gushyira izina rye mu gitabo cy'abanyabigwi 'Guinness des records'
Nubwo yifuza gushyira izina rye mu gitabo cy'abanyabigwi, Ishimwe ntaranuzuza imyaka ibiri atangiye gukina umukino wa Golf
Ishimwe ahamya ko yifuza kwesa aka gahigo mu rwego rwo kubera icyitegererezo abakobwa n'abagore batinya gukina umukino wa Golf
Nubwo uwesheje agahigo nta mafaranga ahabwa, ariko Ishimwe ahamya ko habamo amahirwe yo gukorana n'ibigo bikomeye bishobora gutanga andi mahirwe akomeye
Uyu mukobwa yahamagariye Abanyarwanda muri rusange kuzitabira umunsi azaba ahatana kugira ngo bamushyigikire
Icyizere ni cyose kuri Ishimwe witegura gushyira izina rye muri ‘Guinness des records’

Amafoto: Umwali Sandrine Isingizwe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .