Ni igikorwa byitezwe ko kizabera ku kibuga cya Golf i Nyarutarama ku wa 8 Gicurasi 2025 kuva Saa Sita z’amanywa.
Ni igitekerezo uyu mukobwa ahamya ko yagize mu gihe yiteguraga kwinjira mu mwaka wa 2025, ubwo yari ari kwandika imigabo n’imigambi agiye kuwinjiranamo nyuma yo kureba agasanga aka gace ntawe urakesamo umuhigo muri ‘Guinness des records’.
Uyu mukobwa ubura iminsi mbarwa akigaba mu kibuga guhatanira gushyira izina rye mu gitabo cy’abanyabigwi ‘Guinness des records’, IGIHE yamusuye mu kureba aho ageze imyiteguro.
Ishimwe witoreza ku kibuga cya Golf i Nyarutarama, yavuze ko yiteguye bihagije ku buryo yizeye gutsinda igerageza.
Ati “Imyiteguro nyigeze kure, harabura iminsi mike cyane kuko nzakina tariki 8 Gicurasi 2025, ntabwo ari ibintu byoroshye gusa ni ibintu bishoboka. Nshaka kubikorera abana b’abakobwa n’abagore batekereza ko umukino wa Golf ari uw’abagabo gusa, nkabereka ko ushobora kuwukina kandi ukabamo icyitegererezo.”
Ishimwe ntabwo atewe ubwoba no kuzazenguruka ikibuga cya Golf akina imyobo yose mu minota 55 cyane ko amaze amezi ane yitoreza kuzitwara neza.
Ni umukobwa ushimira inzego za Leta ndetse n’ubuyobozi bw’umukino wa Golf mu Rwanda cyane ko bamushyigikiye kuva yatangira iki gitekerezo.
Ati “Navuga ko nka Minisiteri ya Siporo bishimiye kuba ari ikintu kigiye gukorwa n’umwana w’umukobwa […] n’izindi nzego ubona ko ari ikintu bashyigikiye cyane.”
Ishimwe wamaze kwandikira ubuyobozi bwa ‘Guinness des records’ akemererwa guhatanira gushyiraho aka gahigo katigeze gakorwa n’uwo ariwe wese, yahawe amabwiriza azubahiriza mu gihe ari gukina kugira ngo ibipimo bye bihabwe agaciro.
Ishimwe Akanigi Melissa uri guhatanira gushyiraho aka gahigo, yamenyekanye mu 2020 ubwo yari yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda nubwo atabashije kugira ikamba yegukana.
Uyu mukobwa yifuje gushyiraho agahigo mu mukino wa Golf nyuma y’imyaka hafi ibiri atangiye kuwukina.










Amafoto: Umwali Sandrine Isingizwe
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!