00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkomoko y’amashusho ya Juno Kizigenza asomana na Ariel Wayz

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 Kamena 2021 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Hashize iminsi ibiri ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amafoto n’amashusho y’abahanzi Juno Kizigenza na Ariel Wayz bari gusomana ndetse benshi bacitse ururondogoro bazi ko aba bombi baba bakundana.

Ni amashusho abagaragaza bahuje urugwiro bari kunywa umuvinyo ku buryo bigera aho bagatwarwa bagasomana.

Aya mashusho akijya hanze abantu benshi baratangaye bavuga ko aba bombi bashobora kuba bari mu rukundo ndetse bamwe batangira kuvuga ko baba baberanye.

Abari mu mashusho bo bararuciye bararumira ku buryo uwababazaga iby’iyi foto n’amashusho baryumagaho.

Gusa, ku gicamunsi cyo kuri iyi wa Kane tariki 17 Kamena 2021, bombi batangaje ko bagiye gushyira hanze indirimbo bahuriyemo bise ‘Away’. Ariel Wayz niwe wabanje gushyira hanze ifoto igaragaza ko kuri uyu wa Gatanu bazashyira hanze mu gitondo saa yine.

Yanditse ati “Njye n’inshuti yanjye magara Juno Kizigenza twabakoreye indirimbo yo mu bihe by’impeshyi izaba hit. Muriteguye?”

Abakurikirana imyidagaduro babonye amashusho y’aba bombi basomana bahise batangira kugaragaza amarangamutima yabo. Nk’uwitwa ntwazingabo6 yahise agira ati “Mbese byari iyi ndirimbo. Mukomereza aho.”

Juno Kizigenza ni umusore w’imyaka 21 y’amavuko wavukiye mu Karere ka Kicukiro mu Kagarama mu Mujyi wa Kigali. Avuka mu muryango w’abana barindwi.

Yarangije amashuri yisumbiye muri Agahozo Shalom Youth Villages (ASYV) mu 2019, aho yasoje amasomo mu Ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG).

Yiga mu mashuri yisumbuye yahakoreye ibitaramo, ndetse ategura ibihembo ‘Opus’ byatwawe n’abanyempano mu ngeri zitandukanye bo ku ishuri n’abandi bo hanze y’ikigo barimo Yvan Buravan.

Kizigenza avuga ko yakuze akunda gukina umupira w’amaguru akumva azawukomeza nk’umwuga ariko ageze mu mashuri yisumbuye atangira kwiyumvamo umuziki, aba ari nawo atangira gukora. Yavuze ko gukunda umupira ari nabyo byatumye se amuhimba akazina ka ‘Kizigenza’ kuko yabonaga ashabutse muri byo.

Ubu amaze kumenyakana mu ndirimbo zirimo ‘Mpa formula’, ‘Solid’, ‘Nightmare’ na ‘Nazubaye’.

Uwayezu Ariel[Ariel Wayz] we yavukiye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali mu 2000. Ni uwa Gatandatu mu bana barindwi bavukana nawe. Yasoje amasomo y’umuziki ku Nyundo mu 2018. Mu buhanzi bwe afatira urugero kuri Bruno Mars ndetse n’umwongerezakazi Ella Mai Howell.

Yakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye, hari iyo yakoranye na Bushali bise ‘Umwali’, ‘ Ndaryohewe’ yahuriyemo n’abandi bahanzi bakizamuka n’izindi. Uyu mukobwa wahoze abarizwa muri Symphony Band ubwo yayivagamo yatangiye gukora umuziki ku giti cye ndetse akora indirimbo zirimo ‘Ntabwo yantegereza’, ‘Depanage’ yahuriyemo na Riderman ndetse na ‘Ndagukumbuye’ yakoranye na Riderman.

Yanakoze iri mu njyana Electronic dance music (EDM) idakunze gukorwa na benshi mu Rwanda, yise ‘The Boy from Mars’ yagiye hanze tariki 14 Werurwe 2020, yakozwe na Jumper Keellu.

Ifoto ya Juno na Ariel basomana yavugishije benshi
Aba bombi bagiye guhurira mu ndirimbo bise Away

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .