00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkindi Aisha yasabye imbabazi abagabo ‘yatutse’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 July 2024 saa 09:44
Yasuwe :

Umukinnyi wa filime, Inkindi Aisha, yasabye imbabazi abagabo ‘yatutse’ nyuma y’iminsi agarukwaho kuri X, ibi bikaba bituruka ku magambo yavuze agaragaza ko umuntu watoranyije abasore bari mu Ishami rishinzwe kurwanya Iterabwoba mu Rwanda rizwi nka Counter-Terrorist Unit (CTU) yasigaje abandi b’imburamumaro yagereranyije n’ibimonyo n’amagweja.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Inkindi yagize ati “Mwaramutse neza, Mfashe uyu mwanya ngira ngo nsabe imbabazi igitsina-gabo ku bwo gukoresha imvugo itari nziza mu ruhame mbibasira. Nanjye birambangamiye nubwo nabikoze nzi ko ari ibintu biri aho pee! Mwumve ko njye n’umutima wanjye duciye bugufi tubasaba imbabazi.”

Ni imbabazi yasabye nyuma yo gukoresha imvugo igira iti “Abagabo bandi imbere, ngo abagabo mu muhanda [...] nk’umuntu watoranyije bariya bana ba CTU kuki yatwaye abagabo bacu bose? Agasiga amagweja, ibimonyo n’ibiki…’’

Nyuma y’aya magambo, abenshi batangiye kumwibasira bavuga ko atari akwiriye kuvuga atyo, abandi bakavuga ko abamwibasiye ari uko ibyo yavugaga ari ukuri.

Nyuma y’iminsi mike uyu mukobwa atangiye kwibasirwa, yahise yihutira gusaba imbabazi abagabo ahamya ko ibyo yakoze atari abigambiriye cyane ko ibyo yanavuze atazi n’icyo bisobanuye.

Inkindi Aisha yasabye imbabazi abagabo ‘yatutse’
Inkindi ni umwe mu bakinnyi ba sinema bakunzwe mu Rwanda
Inkindi yasabye imbabazi abagabo, bamwe bakavuga ko yamanitse agati yicaye, none akaba agomba guhaguruka kugira ngo akamanure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .