Ingabire Pascaline wamamaye nka Samantha muri filime yasoje kaminuza (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Werurwe 2021 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Ingabire Pascaline wamenyekanye cyane nka Samantha muri Filime Nyarwanda ndetse akaba yarakinnye n’izindi zirimo “Teta” nayo yamwitiriwe ikamamara cyane, ubu ukunzwe muri filime ye yitwa “Inzozi” yasoje Icyiciro cya Kabiri cya kaminuza.

Ingabire Pascaline yigaga Ibaruramari muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK). Amashuri yisumbuye yayize muri G.S. ASPEKA Kayenzi.

Yabwiye IGIHE ko yashimishijwe no kuba yasoje amashuri ye ya kaminuza kuko ari indi ntambwe yateye ndetse ko bigiye kumufasha mu kazi ke ko gutunganya filime asanzwe akora.

Ati “Nishimiye kuba nasoje amasomo rwari urugendo rutoroshye ariko narurangije. Kuba narize ibaruramari n’ubundi bizamfasha cyane mu kazi ko gutunganya filime nsanzwe nkora kuko byanga bikunze hari aho amafaranga azahurira na filime nsanzwe ntunganya. Ni byiza cyane.”

Ingabire kuva mu 2015 ni bwo yinjiye muri sinema Nyarwanda ndetse biramuhira aramenyekana. Mu minsi ishize aheruka gutangira gushyira hanze filime ye bwite yise ‘Inzozi’.

Iyi filime irimo abakinnyi b’ibyamamare nka Mama Nick, Diane na Nick wo muri City Maid, Mama Michou wo muri Rwasa, Madederi wo muri Papa Sava n’abandi benshi.

Yavuze ko kuba yasoje kwiga Ibaruramari bizamufasha mu kazi ke ka buri munsi ko gutunganya filime
Akanyamuneza kari kose ku maso ya Ingabire Pascaline
Ingabire n'abo biganaga bari bishimye ku munsi basorejeho amasomo
Ingabire Pascaline yiyongereye ku bindi byamamare bitandukanye byasoje kaminuza mu Rwanda
Ingabire yigaga Ibaruramari muri ULK

-  Reba igice giheruka cya filime ‘Inzozi’ ya Ingabire Pascaline


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .