Ingabire Diane wahoze akundana na Platini yamweretse ko amuzirikana ku isabukuru ye y’amavuko

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Nzeri 2020 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka ikabakaba itatu batandukanye, Ingabire Diane yongeye kwereka Nemeye Platini ko akimuzirikana, amwifuriza kugira ibihe byiza ku munsi mukuru we w’amavuko.

Kuri uyu wa 26 Nzeri 2020 nibwo Nemeye Platini yizihizaga isabukuru y’amavuko. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Ingabire Diane yifurije uyu musore isabukuru y’amavuko.

Mu magambo ye, Ingabire yagize ati "Isabukuru nziza P (Platini), Imigisha myinshi ituruka mu ijuru." Aya magambo yasamiwe hejuru n’abakurikiranira hafi imyidagaduro, bongeye kubona ko uyu mukobwa agitekereza ku wahoze ari umukunzi we.

Mu minsi ishize Platini yasohoye indirimbo yise "Veronika", bamwe batekereza ko yacyuriraga uyu mukobwa bahoze bakundana. Icyakora uyu muhanzi yagiye ahakana aya makuru, ahamya ko nta kibazo bafitanye. Yongeyeho ko uyu mukobwa ari inshuti ye ndetse baganira, ku buryo iyo aba ari we igenewe, yari kubimubwira bitanyuze mu ndirimbo.

Itandukana rya Platini n’uwari umukunzi we ryabaye mu 2017, biba mu gihe benshi mu babakurikira bari batangiye gutekereza ku bukwe bwabo.

Platini muri iyi minsi ni umwe mu bahanzi bahagaze neza kuko afite indirimbo zikunzwe. Uretse Veronika yaherukaga gusohora igakundwa, yongeye gukorana na Butera Knowless indirimbo "Ntabirenze" iri mu zigezweho muri iyi minsi.

Platini wamenyekanye mu itsinda Dream Boys, yatangiye kwikorana umuziki ubwo mugenzi we TMC yari amaze kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kugeza ubu Platini amaze gukora indirimbo zirimo ’Mi amor’ yakoranye na Nel Ngabo, ’Fata amano’ yakoranye na Safi Madiba, ’Veronika’, Passe yakoranye na Rafiki na Ntabirenze aheruka gusohora.

Ingabire yifurije Platini isabukuru nziza y'amavuko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .