Uyu mugore wagizwe ibanga agahabwa izina rya Jane Doe risanzwe rikoreshwa mu mategeko ku muntu udashaka ko imyirondoro ye mu rukiko ijya hanze muri Amerika, yavuze ko hari amakosa yakoze mu kirego ariko yongera gushimangira ko yasambanyijwe na Jay-Z na Diddy.
Jane Doe mu kirego cye yari yavuze ko yakuwe na se aho yasambanyirizwa, mu gihe se we avuga ko atigeze afata urugendo rw’amasaha atanu arenga ajya kumureba.
Hari undi mugore w’icyamamare yari yavuze muri iki kirego ariko uyu mugore we byagaragaye ko icyo gihe bavuga we yari mu bitaramo by’uruhererekane.
Ikindi kandi NBC News mu isuzuma yakoze yasanze amashusho uyu mugore yari yatanze, mu kirego yerekana Diddy na Jay-Z barikumwe mu ijoro yasambanyijwe, agaragaza ko bari ahantu hatandukanye n’aho uwo umugore yari yasobanuye.
Ikindi hari urujijo ku gihe ayo mafoto yafatiwe, cyangwa niba P.Diddy na Jay-Z baritabiriye ibirori byavuzwe ko basambanyirijemo uyu mugore. Gusa, n’ubwo bimeze gutyo ntabwo bivuze ko ikirego cy’uyu mugore atari cyo.
Ikindi inshuti uyu mugore avuga ko yamutwaye ava mu rugo, bigaragara ko icyo gihe yari yaritabye Imana.
Iki kirego kiri mu bindi byinshi byatanzwe n’umunyamategeko witwa Tony Buzbee, uvuga ko ahagarariye abarenga 120 bashinja P.Diddy kubahohotera.
Abanyamategeko ba Jay-Z bakibona amakosa yakozwe n’uyu mugore bavuze ko ikirego cye cyateshwa agaciro mu maguru mashya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!