Ni igikorwa cyatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mata, nyuma yaho mu Ukuboza umwaka ushize uruganda rwa Skol Brewery Ltd Rwanda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, rwamuritse ku mugaragaro iyi nzoga nshya ‘Skol Pulse’ ikozwe mu binyampeke n’ibindi birimo igihingwa cya ‘Hops’.
Yves Uwiduhaye ushinzwe kwamamaza ikinyobwa cya Skol Pulse , yabwiye IGIHE ko iki gikorwa bagitekereje bashaka kumvisha abakiliya babo indirimbo eshatu zijyanye n’iyi nzoga.
Harimo indirimbo yakozwe na Ariel Wayz, Gabiro Guitar n’iya Ish Kevin na Memo. Aba bahanzi bose baririmbiye muri beat yakozwe na Davydenko.
Ati “Turi kujya mu tubari dutandukanye dufite indirimbo eshatu twakoze zo kwamamaza ikinyobwa cya Skol Pulse. Turi gusaba abakiliya bacu kumva za ndirimbo hanyuma bagahitamo inziza bakunze. Si ibyo gusa umukiliya uyumvise akanatora ahabwa icupa rya Skol Pulse kugira ngo yumve uko imeze yayishima ikaba inzoga ye.”
Yavuze ko batekereje iki gikorwa kubera ko bashaka ko Skol Pulse iba inzoga y’urubyiruko akaba ari nayo mpamvu bashaka kurwiyegereza cyane.
Ati “Iki gikorwa twagitekereje kubera ko Skol Pulse dushaka ko iba inzoga y’urubyiruko rukunda kujya mu birori, ibitaramo n’ibindi.”
Iki gikorwa kigiye kuba kugeza muri Gicurasi. Uruganda rwa Skol ruteganya kujya no mu tundi duce two hanze ya Kigali nka Musanze, Rubavu n’ahandi bazahitamo.
Tariki ya 17 Ukuboza 2021, ni bwo uruganda rwa Skol Brewery Ld (SBL) rwamuritse ku mugaragaro inzoga nshya ya ‘Skol Pulse’ mu gikorwa cyabereye kuri Gilt Club i Kibagabaga.
Skol Pulse iri mu icupa ry’icyatsi kibisi rya 33cl, ifite umusemburo uri ku kigero cya 5.5% Vol Acl. Uruganda rwa Skol rusanganywe ku isoko ibinyobwa bitarimo umusemburo nka Skol panaché n’ibirimo umusemburo nka Skol Lager, Skol Malt, Skol 5, Virunga Mist, Virunga Gold na Skol Canette.
Ushobora no kumvira izi ndirimbo kuri website ya www.skolpulse.rw. Aho wumva indirimbo eshatu hanyuma ukitorera iyo ukunze.














TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!